Ni igitaramo cyari cyateguwe nyuma y’uko Tems asubitse icyo yari afite i Kigali ku wa 22 Werurwe 2025, agahamya ko yabitewe n’umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Icyo gihe, Tom Close yahise ayobora inkubiri yo gutegura ikindi cyagombaga guhuza abahanzi b’Abanyarwanda, bagatanga ibyishimo ku bafana bari bategereje igitaramo cya Tems.
Mu kiganiro na IGIHE, Tom Close yavuze ko iki gitaramo yari ari gutegura kitakibaye ndetse bamaze kugihagarika burundu, kubera ibibazo bitandukanye byabayeho.
Ati “Hari imyiteguro yari yarakozwe, ariko twasanze hari byinshi bisabwa kugira ngo kizabe uko tubyifuza. Twabonye bitewe n’igihe cyari gisigaye imyiteguro isabwa idashoboka duhitamo kugisubika burundu. Nta yindi gahunda yo kugisubukura ihari.”
Ubwo Tom Close yatangazaga iby’iki gitaramo yashyigikiwe n’abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga. Ndetse na Minisitiri w’Urubyiruko no guteza imbere ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yari yemeje ko nka Minisiteri bamenye igitaramo cyateguwe na Tom Close, kandi bari biteguye kumuba hafi.
Byari byitezwe ko iki gitaramo cyari kuzabera muri BK Arena ku wa 22 Werurwe 2025, itariki yari yatumiweho Tems wo muri Nigeria, ariko bikarangira ahagaritse iki gitaramo.
Reba indirimbo ‘Cinema’, Tom Close yaherukaga gushyira hanze yahuriyemo na Bulldogg


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!