Tiwa Savage yahise yiha umuhigo wo kuzongera kugaruka mu Rwanda, akahataramira.

Uyu muhanzikazi wataramiye abaturarwanda mu gitaramo gisoza iserukiramuco rya Giants Of Africa ryari rimaza icyumweru ribera mu Rwanda , yatunguwe n’ubwiza bw’abanyarwandakazi avuga ko azagaruka ku bwabo.

Ubwo uyu muhanzi yari ageze ku rubyiniro nyuma yo kuririmba indirimbo eshatu , yafashe umwanya agira icyo atangariza abitabiye iki gitaramo.

Ati “Ni ubwa mbere ngeze mu Rwanda , ndashaka kuvuga ku bategarugori , Mbere na mbere ndishimiye cyane kuba ntazanye umukunzi wanjye hano, kuko abakobwa bo mu Rwanda muteye neza cyane. Mwakoze kuntumira , Ese nzagaruke? Yego kubera abakobwa banjye beza.”

Nyuma yo gutarama Tiwa Savage abinyujije ku rubuga rwa Instagram mu butumwa buherekejwe n’amashusho y’igitaramo, yashimiye abanyarwanda ku rukundo bamweretse.

Tiwatope Omolara Savage [Tiwa Savage] w’imyaka 43 yageze i Kigali mu gitondo cyo ku wa 19 Kanama 2023 habura amasaha make ngo ataramire abakunzi b’umuziki we bari i Kigali.

Uyu muhanzikazi yavuze ko nubwo yari ananiwe ariko urukundo abakunzi be bamweretse rwamukomeje cyane.

Kurikira uko Tiwa Savage yitwaye ku rubyiniro

Tiwa Savage yavuze ko yatunguwe n'ubwiza bw'abanyarwandakazi
Tiwa Savage yavuze ko yatunguwe n'ubwiza bw'abanyarwandakazi
Tiwa Savage w'imyaka 43 ni ubwa mbere yari ataramiye i Kigali yihaye umuhigo wo kongera kuhagaruka
Tiwa Savage w'imyaka 43 ni ubwa mbere yari ataramiye i Kigali yihaye umuhigo wo kongera kuhagaruka
Tiwa Savage yijeje ko azagaruka gutaramira mu Rwanda
Tiwa Savage yijeje ko azagaruka gutaramira mu Rwanda
Ubwiza bw'Abanyarwandakazi bwakoze ku mutima Tiwa Savage
Ubwiza bw'Abanyarwandakazi bwakoze ku mutima Tiwa Savage
Iki gitaramo cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru
Iki gitaramo cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru