Iki gitaramo cyiswe ‘Worship Legacy Concert Season 7’, gitegurwa buri mwaka na Korali ‘Gisubizo Ministry’ mu rwego rwo gukomeza gusigasira umurage wo kuramya no guhimbaza Imana, ndetse no kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi binyuze mu muziki.

Igitaramo cya mbere muri uru ruhererekane cyabaye muri Gicurasi 2018 muri Christian Life Assembly (CLA) i Nyarutarama. Kuri iyi nshuro ya karindwi, ‘Gisubizo Ministry’ yakoreye igitaramo muri Camp Kigali ku wa 13 Nzeri 2026.

Uretse The Ben waririmbye hamwe na ‘Gisubizo Ministry’ indirimbo ‘Nabaye Umwe n’Imana’, abandi bahanzi bataramiye abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ni René Patrick n’umugore we Tracy ndetse na Israel Mbonyi.

Muri iki gitaramo, Apôtre Mignonne Kabera ni we wabwirije ijambo ry’Imana.

‘Gisubizo Ministry’ yatangiye mu 2004 i Gikondo mu Mujyi wa Kigali, nk’umuryango w’abaririmbyi bafite umuhamagaro wo kuramya no guhimbaza Imana, kwamamaza ubutumwa bwiza no kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere.

Kuri ubu, uyu muryango umaze kugira amashami arenga 35 hirya no hino ku Isi, arimo ayo muri Afurika, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Burayi, Australia na Aziya.

Josh Ishimwe ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo

Gisubizo Ministries bongeye gukora igitaramo ngarukamwaka kibaye ku nshuro ya karindwi

Apôtre Mignonne Kabera mbere yo kujya kubwiriza ijambo ry'Imana yabanje kwishimira igitaramo cya  ‘Gisubizo Ministry’

Israel Mbonyi yitabiriye igitaramo cya ‘Gisubizo Ministry’

The Ben n'abo bakorana babanje kwishimira umuziki wa ‘Gisubizo Ministry’

Israel Mbonyi yataramanye na Gisubizo Ministry

Israel Mbonyi yagaragazaga akanyamuneza ubwo yari ku rubyiniro mu gitaramo cya ‘Gisubizo Ministry’

Apôtre Mignonne Kabera yigishije ijambo ry'Imana mu gitaramo cya ‘Gisubizo Ministry’

Ubwitabire bwari hejuru cyane muri iki gitaramo

René Patrick ubwo yari ari gutaramana na  ‘Gisubizo Ministry’

Tracy yafatanyije n'umugabo we mu gutaramira abitabiriye iki gitaramo

The Ben yageze yataramiye abakunzi ba  ‘Gisubizo Ministry’

Uyu we yashakaga gutahana agafoto k'urwibutso

The Ben yishimiwe bikomeye muri iki gitaramo

Amafoto: Mukayiranga Yassipi Esther