Teta Diana yateguje abakunzi be batuye mu Busuwisi no mu nkengero z’iki gihugu kuzitabira igitaramo cye kizabera mu Mujyi wa Zürich ku wa 23 Werurwe 2024.

Iki gitaramo kizabanzirizwa n’icyo ateganya gukorera mu Mujyi wa Stockholm muri Suède ku wa 16 Werurwe 2024, azafatanyamo n’itsinda risanzwe rimucurangira.

Ni ibitaramo Teta Diana yabwiye IGIHE ko yabihuje n’umunsi mpuzamahanga w’umugore wizihizwa tariki 8 Werurwe.

Ati “Ni ibitaramo nzakorera Zürich na Stockholm twizihiza umunsi mpuzamahanga w'umugore, umunsi mukuru nubaha kandi twese twibonamo. Nzaba ndi kumwe na Gabriel Hermansson, umucuranzi w'umuhanga benshi bakunze mu ndirimbo Sindagira, tuzacuranga mu buryo bwa Live.”

Teta Diana yavuze ko ibi bitaramo bigamije gukumbuza abantu u Rwanda, akongera gusabana n’inshuti ze baba bamaze igihe badaherukanye.

Teta Diana agiye gutaramira muri Suède abone kwerekeza no mu Busuwisi
Teta Diana agiye gutaramira muri Suède abone kwerekeza no mu Busuwisi