Uyu mubyinnyi uri mu beza u Rwanda rufite yatawe muri yombi ku wa 10 Ugushyingo 2021, arekurwa ku wa 10 Ugushyingo 2023.

Nyuma y’imyaka ibiri yari amaze afunzwe, Titi Brown agifungurwa yasabye umunyamakuru wa IGIHE kumutembereza mu duce dutandukanye tw’Umujyi wa Kigali yari afitiye amatsiko bijyanye n’uko yatwumvaga agifunze.

Tumwe muri utu duce ni muri Car Free Zone yaba iyo mu Biryogo ahazwi nko ‘Mu marangi’ no mu Mujyi hagati ahazwi ku izina rya ‘Imbuga city walk’, ikiraro cya Kicukiro, Nyarutarama ku itapi yagenewe abashaka gukora siporo ndetse no kwihera ijisho uburyo Stade Amahoro iri kuvugururwa.

Ni ahantu yari afitiye amatsiko kuko ngo yakundaga kuhumva ariko yari atarahagera kuva yarekurwa.

Nyuma yo gusura utu duce, Titi Brown watunguwe n’uburyo iterambere ry’Umujyi wa Kigali rikomeje kwihuta yatanze ubutumwa ku bantu bose bifuza kurihungabanya.

Ati “Ndiyumva neza, umuntu wakwifuza gusubiza igihugu cyacu inyuma ntibazamworohere na gato, ubwo harimo ba bandi bacuruza ibiyobyabwenge urubyiruko kandi bazi ko arirwo mbaraga z’Igihugu, u Rwanda ni uburyohe.”

Titi Brown yatawe muri yombi habura iminsi mike ngo yitabire igitaramo cya Omah Lay cyabereye mu Mujyi wa Kigali mu Ugushyingo 2021.

Uyu musore wari washyizwe ku rutonde rw’abagombaga kwitabira iki gitaramo, yaje gutabwa muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure.

Nyuma y’imyaka ibiri aburana, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaje kwemeza ko ari umwere rutegeka ko ahita arekurwa ku wa 10 Ugushyingo 2023 itariki n’ubundi yafatiweho.

Titi Brown yashimiye bikomeye abantu bose bamubaye hafi mu gihe yamaze ari mu Gereza y’i Mageragere, ahamya ko iyo bitaba ku bwabo byari kumugora kubaho.

Ni umusore uhamya ko ikintu cyari kimuhangayikishije ari umuryango we yari asanzwe areberera, nyuma yo gutabwa muri yombi akaba yaribazaga uko ugiye kubaho.

Ku rundi ruhande ariko ahamya ko abantu bamubaye hafi ku buryo nta kibazo na kimwe umuryango we wigeze ugira, bityo akabishimira buri wese wamubaye hafi.

Ati “Ntabwo ushobora kumva ukuntu nishimye kuba uyu munsi naratangiye guseka, ibi byose ni urukundo! Icyakora umutima Abanyarwanda bagira Imana ijye ikomeza ibampere umugisha!”

Uretse abamubaga hafi bari hanze, Titi Brown yahishuye ko agendana ishimwe rya Bamporiki Edouard bari bafunganywe, uyu akamushimira kuba yaramubaye hafi uko ashoboye.

Ati “Bamporiki ni we wari umujyanama wanjye unganiriza, inama yangiriye zaramfashije kandi rwose na hano hanjye nazigira benshi mu rubyiruko. Gukoresha igihe neza, ikinyabupfura no gukunda Igihugu.”

Akomoza ku rwibutso afite kuri Bamporiki, Titi Brown yavuze ko yamubereye umuntu mwiza, ariko by’umwihariko ahamya ko atazigera yibagirwa uburyo ari umugabo w’umunyarugwiro usetsa bikomeye.

Arasaba ubufasha

Nyuma yo gufungurwa, Titi Brown yavuze ko afite imishinga itandukanye ikeneye ubufasha bw’abantu batandukanye, ahamya ko abazamushyigikira batazigera babyicuza.

Ati “Njye abazanshyigikira ntabwo bazigera babyicuza kuko ndi umukozi mwiza kuko mfite impamvu y’ibyo nkora, byose mbikorera umuryango. Nta kintu ntakora icyo aricyo cyose ngo babeho neza.”

Umwe mu mishinga Titi Brown afite ni uwo gutangiza ishuri ryo kubyina, ku buryo ryazaha amahirwe urubyiruko rurimo n’abo bari bafunganywe bazira ibiyobyabwenge.

Ati “Ndashaka gutangira guhugura n’abandi nkafasha abo nasize muri gereza kugira ngo birinde gusubira mu ngeso mbi, hari abo usanga bafunzwe inshuro zirenga imwe kandi bazira ibyaha bimwe birimo ibiyobyabwenge n’ubujura.”

Ni ishuri ahamya ko rizajya ritangirwamo amasomo yo kubyina n’inyigisho zo kwirinda ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi.

Titi Brown yageze mu Marangi yishimira uburyo hahindutse bikomeye
Titi Brown yageze mu Marangi yishimira uburyo hahindutse bikomeye
Mu Marangi ho mu Biryogo, Titi Brown yabanje kuharya umuceri wirahirwa na benshi
Mu Marangi ho mu Biryogo, Titi Brown yabanje kuharya umuceri wirahirwa na benshi
Mu 'Imbuga City Walk' Titi Brown yasanze harahindutse bikomeye
Mu 'Imbuga City Walk' Titi Brown yasanze harahindutse bikomeye
Agace kubatsemo Car Free Zone mu Biryo, Titi Brown yagaherukaga bahakorera imodoka, haba akajagari kadasanzwe
Agace kubatsemo Car Free Zone mu Biryo, Titi Brown yagaherukaga bahakorera imodoka, haba akajagari kadasanzwe
Tity Brown yatunguwe n'uburyo umujyi wiyubatse mu gihe gito
Tity Brown yatunguwe n'uburyo umujyi wiyubatse mu gihe gito
Ntiyari kurenga hano adafashe agafoto k'urwibutso
Ntiyari kurenga hano adafashe agafoto k'urwibutso
Aho Titi Brown yanyuraga yahuraga n'abakunzi be bakifuza kumusuhuza, bamwibutsa uburyo bamusengeye akiri mu makuba
Aho Titi Brown yanyuraga yahuraga n'abakunzi be bakifuza kumusuhuza, bamwibutsa uburyo bamusengeye akiri mu makuba
Titi Brown yagendaga aramutsa abakunzi be
Titi Brown yagendaga aramutsa abakunzi be
Titi Brown yatunguwe bikomeye n'itapi yashyiriweho abifuza gukora imyitozo ngororamubiri
Titi Brown yatunguwe bikomeye n'itapi yashyiriweho abifuza gukora imyitozo ngororamubiri
Ntabwo yari kugendana abakunzi be badafatanye ifoto y'urwibutso
Ntabwo yari kugendana abakunzi be badafatanye ifoto y'urwibutso
Titi Brown yabanje gucinyira akadiho ku itapi yashyiriweho abakunda gukora siporo
Titi Brown yabanje gucinyira akadiho ku itapi yashyiriweho abakunda gukora siporo
Iyi tapi iherereye i Nyarutarama iruhande rw'ikibuga cya Golf yatunguye Titi Brown
Iyi tapi iherereye i Nyarutarama iruhande rw'ikibuga cya Golf yatunguye Titi Brown
Ntabwo yari kuva kuri iyi tapi atahafatiye agafoto k'urwibutso
Ntabwo yari kuva kuri iyi tapi atahafatiye agafoto k'urwibutso
Yasuye Stade Amahoro iri kuvugururwa atungurwa n'uburyo imirimo yo kuyubaka yihuse
Yasuye Stade Amahoro iri kuvugururwa atungurwa n'uburyo imirimo yo kuyubaka yihuse
Titi Brown yatahanye icyifuzo cyo kuzabyina mu birori byo gutaha iyi stade
Titi Brown yatahanye icyifuzo cyo kuzabyina mu birori byo gutaha iyi stade
Uburyo imirimo yo kubaka Stade Amahoro yihutishijwe biri mu byatunguye bikomeye Titi Brown
Uburyo imirimo yo kubaka Stade Amahoro yihutishijwe biri mu byatunguye bikomeye Titi Brown
Ahandi Titi Brown yifuzaga gutemberera ni ku kiraro cya Kicukiro
Ahandi Titi Brown yifuzaga gutemberera ni ku kiraro cya Kicukiro
Titi Brown yasabye Leta kutazorohera umuntu wese wifuza gusubiza inyuma iterambere u Rwanda ruri kuganaho
Titi Brown yasabye Leta kutazorohera umuntu wese wifuza gusubiza inyuma iterambere u Rwanda ruri kuganaho
Titi Brown na Jojo Breezy umubyinnyi uri mu bakomeye u Rwanda rufite bakaba inshuti zikomeye
Titi Brown na Jojo Breezy umubyinnyi uri mu bakomeye u Rwanda rufite bakaba inshuti zikomeye
Titi Brown na Uwayezu Divine uri mu babyinnyi bagezweho muri iki gihe
Titi Brown na Uwayezu Divine uri mu babyinnyi bagezweho muri iki gihe