Impapuro zashyikirijwe Urukiko Rukuru rwa Manhattan zirega uyu musore mu izina ry’uwiyise Jane Doe, zigaragaza ko mu 2015 bari mu kirori aribwo Tekashi 6ix9ine n’undi witwa Tay Milly (Taquan Anderson) bamukoresheje ibikorwa bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina mu gihe yari afite imyaka 13 gusa.
Jane Doe avuga ko uretse kuba yari akiri umwana muto icyo gihe, ibintu byose yakoze yabikoreshejwe n’ibiyobyabwenge ku buryo atari kubasha kubikora ku bushake bwe, icyo gihe akaba yarafashwe amashusho inshuro eshatu aba basore uko ari babiri bakaza kuyasakaza kuri internet.
Nk’uko TMZ yabitangaje ngo ku mashusho ya mbere Doe aba ari kuganira amagambo y’urukozasoni na Tay Milly mu gihe inyuma Tekashi aba yamuhenesheje bari kubyinana akajya anamukubita inshyi ku kibuno.
Iya kabiri yerekana uwo mukobwa yicaye ku bibero bya 6ix9ine yambaye isutiye gusa n’isokoreki. Iya gatatu ikamwerekana yambaye ubusa aryamye ku bibero by’aba basore bombi mu gihe Milly we aba ari kumukorakora.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!