00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Stromae yashyizwe kuri album ya Madonna itegerejwe imyaka irindwi

Yanditswe na Gilbert Ukwizagira
Kuya 24 June 2026 saa 02:26
Yasuwe :

Umuhanzi Stromae, akaba Umubiligi ufite inkomoko mu Rwanda, yemejwe nk’umwe mu bahanzi bazagaragara kuri album y’indirimbo z’umuhanzikazi Madonna waherukaga gusohora album mu 2019.

Madonna ufatwa nk’umwamikazi w’injyana ya Pop, yabitangarije mu kiganiro yagiranye na ‘Interview Magazine’. Ubwo yaganiraga n’umuyobozi mukuru ushinzwe amakuru kuri iki gitangazamakuru, Mel Ottenberg, Madonna yavuze ko indirimbo azafatanya na Stromae izaba yitwa "My Sins Are My Savior".

Ati “Yego, Stromae aririmba muri iyi ndirimbo. Afite ijwi ritangaje”.

Ni album yitwa “Confessions on a Dance Floor: Part II” Madonna azashyira hanze ku wa 3 Nyakanga 2026 nyuma ya Madame X yasohoye mu myaka isaga irindwi ishize. Iyi album ye nshya izaba ari nk’igice cya kabiri kuko ijya gusa n’iyo yasohoye mu 2005 yise “Confessions on a Dance Floor”.

Uretse mu kuririmba, Stromae azwi no mu gutunganya indirimbo afatanyije na bagenzi be. Anaherutse gukorana indirimbo “Pardon” n’Umunyafurika Burna Boy isohoka mu 2025. Yanakoranye indirimbo “Que ce soit clair” na Paul Kalkbrenner.

Amazina ye yose ni Paul Van Haver akaba aherutse kwandika amateka yo kugira indirimbo eshatu mu icumi zikunzwe cyane kurusha izindi ku rubuga rwa Spotify mu ziri mu rurimi rw’Igifaransa. Muri izo icumi, indirimbo ye "Ma meilleure ennemie" yari iyoboye urwo rutonde rw’izakunzwe cyane mu 2025 hanze y’ibihugu bivuga Igifaransa nk’ururimi gakondo.

Stromae yashyizwe kuri album ya Madonna itegerejwe imyaka irindwi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages