Amazina ye yose ni Walter Stacy Keach Jr. Yakinnye muri Blue Bloods kuva mu 2016 kugeza mu 2024. Iyi filime yatangiye gusohoka mu 2010, irangirana na ‘season’ yayo ya 14 na ‘episode’ 293.
Keach yapfuye tariki ya 10 Ugushyingo 2026. Yaguye iwe mu rugo ruherereye muri Pologne.
Umugore we, Małgosia Tomassi, ni we wamubitse. Yavuze ko Keach yapfuye “Nyuma y’igihe kigoye kandi kirekire cyari gishize ahanganye n’indwara y’umutima.”
Keach yatangiye kwamamara i Hollywood mu myaka ya za 1960, aza gushinga imizi mu myaka ya za 1970 ubwo yakinaga mu yitwa ‘Doc’ yo mu 1971. Yayikinanyemo n’Umunyamerikakazi witwa Faye Dunaway.
Yanamenyekanye cyane muri filime z’uruhererekane kuri televiziyo, aho yakinaga yitwa Mike Hammer. Ni filime zirimo ‘Mickey Spillane's Mike Hammer na ‘The New Mike Hammer’.
Mu myaka 60 yari amaze mu mwuga wa sinema, yari amaze gukina muri filime zisaga 200 zo mu bwoko butandukanye.
Yakomokaga mu muryango w’abantu bazwi muri sinema y’i Hollywood. Murumuna we, James Keach, ni umukinnyi wa filime akanazitunganya. Se, Stacy Keach Sr., na we yabaye umuntu ukomeye mu mateka ya sinema muri Amerika, dore ko yakinaga filime, akaziyobora ndetse akanazitunganya.





Ibitekerezo 0