Iby’inkuru y’uko Snoop yinjiye muri iyi kipe nk’umwe mu banyamigabane, byamenyekanye ubwo yagaragaraga nk’umwe mu bamurikaga umwambaro mushya w’iyi kipe wa shampiyona ya 2025-2026, mu cyumweru gishize.
Ku wa 18 Nyakanga 2025, nibwo Swansea City AFC yatangaje ko umuhanzi Snoop Dogg, yaguze imigabane y’iyi kipe.
Snoop yavuze ko impamvu yahisemo kugura imigabane muri iyi kipe, ari urukundo asanzwe afite mu mupira w’amaguru. Ati “Urukundo rwanjye ku mupira w’amaguru rusanzwe ruzwi cyane, ariko ni ibintu bidasanzwe cyane ubu kuba niyemeje kuko ninjiye mu banyamigabane b’iyi kipe.”
Yongeyeho ko amateka y’Umujyi wa Swansea ari mu byamukururiye kugura imigabane muri iyi kipe.
Ati “Inkuru ya Swansea City n’ubuzima bw’abantu baho byankoze ku mutima. Ni umujyi w’abakozi bo mu nganda bafite ishema, bafite ikipe ibahagarariye. Ni ikipe y’abarwana bagatsinda, nanjye ni uko. Nishimiye kuba umunyamuryango wa Swansea City. Nzashyiraho imbaraga zanjye zose ngo ngire icyo mfasha ikipe kandi ntegereje guhura na bagenzi banjye bose”
Tom Gorringe, Umuyobozi Mukuru wa Swansea City yashimiye uyu muhanzi, avuga ko ahawe ikaze mu gushyira itafari mu iterambere ryayo.
Snoop Dogg aguze imigabane muri iyi kipe mu gihe Luka Modrić muri Mata 2025, nawe yinjiye mu banyamigabane bayo.
Ukwinjira kwa Snoop Dogg na Luka Modrić mu banyamigabane ba Swansea City byahuriranye n’ibihe bigoye by’amikoro iyi kipe yarimo.
Mu mwaka w’imari uheruka, Swansea yatangaje igihombo cya miliyoni 15,2 z’Amapawundi (asaga miliyoni 20,3 z’Amadolari ya Amerika) mbere y’imisoro.
Snoop uzwi mu muziki ndetse na Modrić wamenyekanye mu mupira w’amaguru, bemeye gushora imari mu rwego rwo kuzahura iyi kipe yahoze ikomeye muri Premier League, ariko iherutse kugorwa n’ibura ry’ubushobozi.
Ibi bizafasha cyane mu gukemura ibibazo by’imishahara, kongera ubushobozi bwo kugura abakinnyi no kuzamura icyizere mu mushinga w’igihe kirekire.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!