Izi filime Nyarwanda zatwaye ibihembo ni zimwe muri 56 zo mu bihugu 24, zari zihatanye nyuma yo gutoranywa mu zisaga 300 zari zatangiwe ubusabe bwo guhatanira ibi bihembo. 

Iri serukiramuco ryabereye i Paris mu Bufaransa, guhera ku wa 5 kugeza ku wa 14 Ugushyingo 2026.

Ku bufatanye na Zacu Entertainment, What a Day yasohotse mu ntangiriro za 2026, yanditswe na Iriniga Deny, iyoborwa na Niyitegeka Gratien ari we Papa Sava. Ni filime imara isaha n’iminota 27. Papa Sava ni na we mukinnyi mukuru muri yo.

Iriniga Deny wayanditse yavuze ko abona iyi ntsinzi nk’ikwiye gutera umurava abandi bakora filime mu Rwanda, cyane cyane abakiri bato. 

Ati “Nishimiye guhagararira u Rwanda, ndizera ko iki gihembo kizatera umuhate ab’ikiragano gishya. Iki si igihembo gusa.”

What a Day ni imwe muri filime zanatoranyijwe mu zahataniye ibihembo mu iserukiramuco rya Silicon Valley African Film Festival ryabereye i California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuva ku wa 8 kugeza ku wa 11 Ukwakira 2026. 

Iyi filime inahatanye mu byiciro bibiri mu iserukiramuco rya Mashariki African Film Festival. Iri mu cyiciro cya ‘Best Feature Film in Africa’ n’icya ‘Best Feature Film in Iziwacu’.

Ku rundi ruhande, filime Ibyahishuwe (The Chapters) ya Niyoyita Roger yatsindiye igihembo ‘Silver Ubuntu’ mu cyiciro cya Best Fiction Feature Film, muri ibi bihembo.

Yayobowe na Niyoyita Roger, itunganywa ku bufatanye bwa Zacu Entertainment na Niyo Films & More.

Ni filime kandi yanafashije umukinnyi wa filime Kate Katabarwa, gutsindira igihembo cya Gold Ubuntu nk’umukinnyi wa filime mwiza, abikesha kuyikinamo.

Ibihembo bya L’Afrique Fait Son Cinéma bihabwa abakora muri sinema ya Afurika n’iyo mu Birwa bya Caraïbes. Mu 2026, byatanzwe ku nshuro yabyo ya munani, kuva mu 2019 ubwo iserukiramuco ryabyo ryatangizwaga.