Ibi bibaye nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amashusho ya Kayitesi Yvonne uzwi nka Tessy na Umukunzi Yvette, basanzwe bakorana kuri TV10.
Muri aya mashusho, hagaragaramo agace gato k’ikiganiro aba banyamakuru bagiranye n’umutumirwa wavugaga Icyongereza, aho mu kugerageza gukoresha uru rurimi bagiye bakora amakosa, ibintu byatumye bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga babibasira.
Tessy na Yvette ni bo babanje kugira icyo bavuga kuri aya mashusho, bagaragaza ko indimi ari ikintu umuntu yiga, bityo ko gukora amakosa mu kuzikoresha bidakwiye kuba impamvu yo kwibasira umuntu.
Mu butumwa banyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo, bagize bati “Indimi zirigwa ariko ubupfura buravukanwa.”
Nyuma y'aba banyamakuru, umuraperi Shizzo na we ntiyihanganiye abakomeje kwibasira umugore we, ahitamo kugira icyo avuga ku bamunenze kubera amakosa yakoze mu Cyongereza.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Shizzo yagize ati “Indimi zirigwa ariko ubupfura buravukanwa. Si na zo fatiro ry’ubumenyi nyabwo cyangwa ubushobozi.”

Urukundo rw’umunyamakuru Kayitesi Yvonne uzwi nka Tessy n’umuraperi Hakizimana Ishimwe Agappe uzwi nka Shizzo rwatangiye kuvugwa cyane mu mpera za 2024, nubwo icyo gihe bombi batari bararushyize ku mugaragaro.
Muri Kamena 2025, Shizzo yambikiye Tessy impeta y’urukundo i Dubai, mu gihe mu Ukwakira uwo mwaka imiryango yabo yakoze umuhango wo gufata irembo. Ibi byakurikiwe no gusezerana imbere y’amategeko ku wa 8 Mutarama 2026.
Ku wa 10 Mutarama 2026, Tessy na Shizzo bakoze ubukwe bwabereye muri Intare Conference Arena i Rusororo, basezerana kubana akaramata nk’umugore n’umugabo.






Ibitekerezo 0