Ibidasanzwe ku buzima bwa P Fla i Burayi! Uko yirukanywe akagezwa i Kigali arinzwe na Interpol

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 20 Nyakanga 2020 saa 10:29
Yasuwe :
0 0

Hakizimana Murerwa Amani wamenyekanye nka P Fla muri Hip Hop nyarwanda ni umwe mu bahanzi bafite amazina akomeye ariko wanyuze mu rugendo rutoroshye rw’ubuzima mbere yuko yinjira mu muziki na nyuma y’icyo gihe.

P Fla yatangiriye amashuri abanza mu yahoze ari perefegitura ya Cyangugu ahiga umwaka ahita ahava kubera akazi papa we yakoraga katumaga bamwimurira ahantu hatandukanye. Imyaka ibiri yakurikiyeho yayize i Butare muri Ecole Française mbere y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igera igatuma ahungana n’umubyeyi we i Burundi.

Mu 1995 nyuma y’uko umubyeyi we yongeye kubona akazi ariko akajya gukorera muri Libya, P Fla yajyanye nawe aba ari naho arangiriza amashuri abanza.

Arangije amashuri abanza, P Fla yasabye papa we ko yasubira mu Rwanda akajya kubana na mama we kuko batakunze kubana kuva mu bwana.

Ati “Byari amahitamo yanjye kuko sinakunze kubana na mama wanjye, ntabwo twigeze dukurana. Papa ntabwo yabyishimiye ariko yaje kubyemera kuko ni ubwa mbere naringiye kubana na we.”

P Fla agarutse mu Rwanda yahise ajya gutangira amashuri yisumbuye muri Groupe Officiel y’i Butare, aha niho imyitwarire mibi yaje gutangirira aza kuhava akomereza amasomo i Nyanza muri Espanya ahasoreza umwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye.

Uko yaje kujyanwa kwiga i Burayi nuko yagaruwe mu Rwanda

Uyu musore wari utangiye kurarurwa n’umuziki ndetse no gukina Basketball, imyitwarire yatangiye kumugora ariko ababyeyi be babibona mbere.

Papa wa P Fla yafashe icyemezo cyo kumwohereza i Burayi gusorezayo amashuri yisumbuye. Yanyuze mu Bubiligi ahiga imyaka ibiri asoreza amashuri yisumbuye muri Norvège.

P Fla avuga ko nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye yahise atangira kaminuza mu bijyanye n’amategeko. Akiri mu mwaka wa mbere nibwo hatangiye kuvuka ibibazo by’imyitwarire byatumye adakomeza.

Uyu musore w’Umunyarwanda wari ufite impano mu gukina Basketball icyo gihe yakinaga mu ikipe ya Oslo Kings iri mu zikomeye muri iki gihugu.

P Fla yari afite abamufasha mu buzima bwa buri munsi. Abo batangiye kubona imyitwarire ye iri kuba mibi baramureka.

Ati “Hagiye hazamo utubazo tw’abantu twabanaga icyo gihe, bari babayeho ubuzima utakwita bwiza ariko bafite amafaranga, bagenda mu modoka nziza nanjye nkumva niwo murongo nafata. Ni abantu batumvaga impamvu niga, nanjye natangiye kubakurikira gutyo ntangira gufungwa kwa hato na hato.”

Imyitwarire mibi ya P Fla yatumye ikipe ya Oslo Kings yari amazemo hafi imyaka ibiri ifata icyemezo cyo gusesa amasezerano bamuha n’imperekeza ye.

Akimara gusezererwa mu ikipe n’ishuri yararitaye ahita yinjira mu kigare cya za nshuti ze zabaga mu bikorwa bibi nawe abyinjiramo atyo.

Iki gihe nta kindi P Fla wari ufite ibyangombwa byo gutura i Burayi n’inshuti ze bakoraga uretse gucuruza ibiyobyabwenge. Nyuma yaje gutabwa muri yombi yerekwa ibyaha yagiye akora mu bihe bitandukanye.

Yakatiwe gufungwa umwaka n’igice, Leta ya Norvège ifata icyemezo cyo kumusaba gutaha iwabo.

Ati “Ntabwo byantangaje cyane kuko babimbwiye nubundi mfunze, byansabaga kubasubiza ibyangombwa byabo ubundi ngataha iwacu. Nicyo cyonyine cyashobokaga kuko nicyo cyari icyemezo. Njye nabyakiriye neza.”

Mu 2007 nibwo P Fla yagarutse mu Rwanda avuye i Burayi. Ati “Bahamagaye muri Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza banyohereza mu Rwanda, bampaye aba Polisi batandatu ba Interpol kugira ngo bizere neza ko nageze mu rugo.”

Akigera i Kigali…

P Fla yavuze ko yageze mu Rwanda afite agahinda ko kuba avanya i Burayi mu buryo atashakaga.

Ati “Urumva nkigera i Kigali nari mfite umujinya ndetse numva mpombye bikomeye, nari nihebye ariko nyine nta kundi byari kugenda kuko byari byabaye. Wasangaga kenshi nagiye gukina Basket ball kugira ngo niyibagize ibyo bihe.”

Uyu muraperi yashimiye cyane umukobwa bakundanaga wo muri Ethiopie. Uwo mukobwa bahuriye Norvège ngio niwe wakunze kumwitaho akamwoherereza amafaranga ndetse no kumuba hafi cyane ko bari bafitanye na gahunda zo gukora ubukwe.

Kuba batabanye, P Fla avuga ko bitari mu mugambi w’Imana, nubwo akimubona nk’inshuti.

P Fla ageze mu Rwanda yifuje kwinjira mu makipe akina Basketball, ahindukirira umuziki kuko yaje gusanga mubyara we BZB The Brain amaze gukuza izina mu gutunganya indirimbo z’abahanzi by’umwihariko mu njyana ya Hip Hop.

Ikindi cyamukuruye mu muziki ngo ni uko yasanze Mc Mahoniboni bari barakuranye afite izina rikomeye mu njyana ya Hip Hop.

Umunsi wa mbere yagiye muri studio nibwo yakoze iyitwa “Ntuzankinishe” ari nayo ndirimbo ye ya mbere.

Iyi ndirimbo yaramenyekanye cyane bituma ibyo gukina Basketball birangirira aho ahubwo amaso ayahanga mu muziki.

Ati “Kuva muri Basket byatewe na Ntuzankinishe, Iriya ndirimbo yahise ihindura ibintu byose kugeza n’ubu. Numvaga ko ngiye gukina Basketball bitanagenda neza nkiga no gutoza kuko narabikundaga ariko igihe yasohokaga sinongeye no kujya gukina.”

Yinjiranye mu muziki amayeri akomeye

P Fla avuga ko mbere yuko yinjira mu muziki yabanje kwiga kuri MC Mahoniboni n’abandi bakoraga injyana ya Hip Hop kugira ngo amenye aho azamenera.

Ati“Iki gihe nari mpinduye icyerekezo abahanzi bo mu Rwanda bagenderagaho nzana ikintu kimeze nko guhangana. Navuga ko tutagombaga kumva ibintu kimwe kuko nari maze igihe kinini hanze nari maze kujijuka kubarenza. Njye guhangana na KGB ntabwo ari uko nari nyanze ahubwo nari umufana wabo, numvaga nshaka kuba aho bari kuko bari bahagaze ahantu hejuru cyane.”

P Fla avuga ko abahanzi bose bagiye bashotorana gihanzi iyo babifata nk’akazi byari koroha ariko yagowe nuko batumvaga ko ari ibintu biba mu muziki wa Hip Hop.

Yaje guhura na Tuff Gangz aba abonye abavandimwe bahuje ukwemera. Ati “Bull Dogg niwe twamenyanye bwa mbere tuba inshuti anjyana iwabo turahuza cyane, nyuma naje guhura n’abandi barimo Green P na Jay Polly ndetse na Fireman bose duhita twiyumvanamo.”

Itsinda rya Tuff Gang ngo yaje kurivamo nyuma yuko hari hatangiye kuzamo ibibazo byo kwiyumva n’amafaranga.

Ati “Ibaze niba twarakoreraga nk’ijana twese tukarigabana, noneho hagatangira kuzamo miliyoni, nta kuntu mutashwana.”

Nyuma yo gushwana kwabo habayeho gukora indirimbo zibasirana cyane ndetse uwabyumvira hanze agatekereza ko hari ibindi bibazo baba bafitanye. Icyakora ngo siko byabaga bimeze.

Guhangana kwabo kwahe kugabanyuka nyuma y’uko babonye ko byamaze kwinjira mu miryango. Ati “Tumaze kubona ko byabaye byinshi twatangiye kubabaza n’abantu bo mu miryango, twaricaye turiyunga ndetse dusaba imbabazi abo twababaje birarangira.”

Gufungwa abifata nk’ishuri

P Fla yatawe muri yombi mu 2018 afungwa umwaka n’amezi arindwi azira gukoresha ibiyobyabwenge.

Yavuze ko icyo gihe yamaze muri gereza agifata nk’ishuri kurusha kuba cyaramubereye igihano.
Ati “Hari igihe ujya mu biyobyabwenge gahoro wumva nta ribi ariko bikarangira bikugizeho ingaruka. Hari bagenzi banjye bishwe nabyo. Kuba nkiriho rero ni ikinyereka ko hari undi mugambi Imana yari imfiteho.”

Uyu muraperi avuga ko atajya yicuza umwaka yafunzwe ahubwo we awufata nk’akaruhuko yahawe.

Ati “Igihe nari mfunze nitekerejeho cyane mfata icyemezo ko nindamuka ndekuwe ntashobora kuzongera kubikoresha ukundi.”

Muri iyi minsi P Fla yavuze ko afite imishinga itandukanye y’indirimbo ari gukoraho ariko by’umwihariko akibanda mu gukorana n’abandi bahanzi nkuko yatangiye umwaka wa 2020 abigenza ubwo yakoranaga na Jay Polly na G Bruce iyitwa “No more drama” ndetse n’iyo aheruka gukorana na Fireman hamwe na Cash Bello bise “Ibanga ry’ubuzima”.

Ikiganiro na P Fla


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .