00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Shira amatsiko ku bihembo byateganyirijwe abazegukana amakamba muri Miss Rwanda 2020

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 23 Ukuboza 2019 saa 07:02
Yasuwe :

Guhera ku wa Gatandatu tariki 21 Ukuboza 2019 hatangiye amajonjora y’abazahagararira intara zose mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda, benshi baba bafite amatsiko y’ibihembo bigenerwa abakobwa begukana amakamba muri iri rushanwa.

Muri uyu mwaka wa 2020 ni akarusho kuko bitandukanye n’ibisanzwe aho bahembaga umukobwa wegukanye ikamba rya Nyampinga gusa, umubare w’abakobwa bazahembwa wamaze kwiyongera.

Mu icukumbura IGIHE yakoze yabonye ibihembo bizagenerwa abakobwa bazahabwa amakamba mu irushanwa rya Miss Rwanda 2020.

Ibyo Miss Rwanda 2020 azahembwa

Imodoka nshya (Zero Kilometre) yo mu bwoko bwa Suzuki Swift 2019 izatangwa na Suzuki binyuze muri Rwanda Motor.

Azahabwa umushahara w’ibihumbi 800 ku kwezi mu gihe cy’umwaka, aya akazatangwa na Africa Improved Foods.

Uzatorwa nka Nyampinga w’u Rwanda yemerewe kwivuza ku buntu ku ivuriro ryitwa Ubuzima Polyclinique no gusohokera muri Camellia agafata icyo ashaka mu gihe kingana n’umwaka azamarana ikamba.

Uzegukana ikamba rya Miss Rwanda kandi yemerewe itike y’indege izamujyana i Dubai n’ibindi byose bijyanye n’urugendo azakora mu rwego rw’ikiruhuko, iyi ikazatangwa na kompanyi yitwa Multi Design Group.

Keza Salon yemeye gukorera umukobwa uzegukana ikamba ibijyanye n’imisatsi ndetse no kwita ku bwiza bwe mu gihe cy’umwaka wose.

Uzegukana ikamba kandi azaba yemerewe “Printing” ku buntu ku bintu byose azaba ashaka muri Smart Design, mu gihe True Connect yo yamwemereye Internet y’umwaka ku buntu.

Mu gihe agiye mu birori, umukobwa uzegukana ikamba azajya yambikwa na Ian Boutique ku buntu mu gihe azajya anahabwa imyenda ya Siporo y’ubuntu muri Magasin Sport Class.

Afrifame Pictures nayo yemereye Nyampinga w’u Rwanda kumufatira ibijyanye n’amafoto igihe cyose ayakeneye mu mwaka azamarana ikamba rya Miss Rwanda 2020.

Umukobwa wegukanye ikamba rya Miss Rwanda buri mwaka ahita anatsindira itike yo guhagararira igihugu muri Miss World.

Ibyo ibisonga bya Miss Rwanda bizahembwa

Igisonga cya mbere azahita agirwa Brand Ambassador wa Kompanyi ya Multi Design Group izamuhemba 1 200 000 Frw, mu gihe igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda nawe azahembwa 1 200 000 Frw na Songa Logistics LTD, azanahita abera Brand Ambassador umwaka wose.

MTN Rwanda yemeye guhemba Miss Popularity 1 500 000 FRW akagirwa Brand Ambassador wa MTN Yolo, azahabwa iPhone 8Plus ya 64 GB ndetse anahabwe guhamagara no gukoresha Internet ku buntu mu gihe cy’umwaka azamarana iri kamba.

Miss Photogenic, umukobwa wifotoza akaberwa n’amafoto, yagenewe igihembo cyo kuba Brand Ambassador wa Bella Flowers, aba bakazamugenera igihembo cya 1 200 000 Frw.

Miss Rwanda 2020 ifite abaterankunga benshi banakomeye bayobowe na ECOBANK nk’umuterankunga mukuru w’irushanwa.

Nyuma yo kuva mu ntara y’Iburengerazuba ahavuye abakobwa batandatu, hatahiwe Intara y’Amajyaruguru aho tariki 28 Ukuboza 2019 ikipe ya Miss Rwanda izaba itoranya abakobwa bazahagararira iyi ntara mu irushanwa.

Iri rushanwa byitezwe ko rizasozwa tariki 22 Gashyantare 2020 ahazaba hamenyekanye uwegukanye ikamba rya Miss Rwanda ndetse n’abandi bose bazaba batsindiye andi makamba.

Reba ikiganiro twagiranye na bamwe mu baterankunga bazahemba ba Nyampinga

Reba hano ubwo abanyamakuru babwirwaga mu ncamake uko iri rushanwa riteguye n’ibihembo by’abakobwa bazegukana amakamba

Reba uko irushanwa ryagenze mu ntara y’Iburengerazuba

Abakobwa batandatu batsindiye guhagararira intara y'Iburengerazuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .