Sherrie Silver yavuze ku bisiga mukorogo n’icyo agiye gukorera urubyiruko rwo mu cyaro

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 12 Werurwe 2019 saa 10:29
Yasuwe :
0 0

Umunyarwandakazi Sherrie Silver umaze kubaka ibigwi mu mbyino, yagiriye inama abakobwa bifuza kwitukuza anakomoza ku cyo agiye gukora mu iterambere ry’urubyiruko rw’u Rwanda, nyuma yo kuba ambasaderi w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Iterambere ry’Ubuhinzi.

Sherrie Silver amaze iminsi aje mu Rwanda, yasangiye n’abana yakuye ku muhanda ndetse anagira inama urubyiruko rushaka gutera imbere no gukabya inzozi.

Ubusanzwe yakuriye mu Bwongereza ndetse nta Kinyarwanda azi, ariko akenshi aza mu Rwanda nko ku ivuko rye ndetse ahafite ibikorwa byo gufasha birimo; umuryango w’abagore yakuye mu buraya akabashingira ahantu ho kudodera n’abana yakuye ku muhanda akabubakira inzu yo kubamo.

Niwe wenyine mu byamamare bikomoka mu Rwanda bimaze kubaka izina ku rwego rw’isi ubasha kuza kenshi mu ivuko rye, ndetse akagaragaza ko atewe ishema no kuba umunyarwandakazi.

Uyu mukobwa uherutse kugirwa Ambasaderi w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Iterambere ry’Ubuhinzi (IFAD), mu kiganiro na IGIHE yahishuye ko afite umushinga wo gukorana n’urubyiruko rutandukanye rwo mu Rwanda.

Ati “Mfite imishinga yo gukorana n’urubyiruko rwo mu Rwanda mu guhanga imirimo n’amahugurwa, no kugerageza kumenya neza niba inzego za leta nanone baha agaciro kagombwa urubyiruko rwo mu cyaro kugira ngo rugere ku cyo rwiyemeje.”

Yabajijwe niba ajya ateganya gukorana na bamwe mu bahanzi bo mu Rwanda, avuga ko benshi ari inshuti ze ndetse nibikunda hari igihe azakorana nabo.

Ati “Birashoboka cyane, mfite abahanzi benshi b’Abanyarwanda b’inshuti zanjye, ntabwo nigeze ngira amahirwe yo kujya mu mashusho ya benshi mu bahanzi bo mu Rwanda ariko ndizera ko umunsi umwe bizabaho.”

Sherrie Silver agira inama abifuza kwitukuza

Sherrie Silver wize amashuri ye abanza mu Bwongereza, akiri muto yahoranaga ipfunwe kubera ko yari umwirabura rukumbi wahigaga, abazungu bakamukorera ironda ruhu.

Mu kiganiro yigeze guha BBC yavuze ko akiri muto yiga mu mashuri abanza yakundaga kugira ipfunwe kubera ko ari we wiraburaga, abanyeshuri biganaga bakamwita amazina arenze kwirabura bakavuga ko iyo bazimije amatara batabasha kumbona keretse iyo bashishoje nabwo kandi babona amenyo n’amaso gusa.

Hari igihe kimwe yigeze kwiruka agana ku marembo y’aho yigaga ari kurira avuga ngo ’kubera iki nsa gutya’.

Ngo icyo gihe batangiye kumugira inama y’uko yakwihindura akaba inzobe. Gusa, kubera iyo mpamvu we yahise afata umwanzuro wo kudahindura uruhu rwe kugira ngo agire benshi abera urugero.

Mu kiganiro na IGIHE uyu mukobwa yavuze ko ubu atewe ishema mu buryo bukomeye n’uruhu rwe rwirabura, ndetse na nyina buri gihe yahoraga amubwira ko ari mwiza.

Mu kugira inama abakobwa bamwe bashobora gutekereza kwitukuza kubera wenda agace baherereyemo cyangwa kumva ko kuba umwirabura atari byiza, avuga ko bakwiye kuba abo ari bo.

Ati “Icyo wakorera umubiri wawe ni amahitamo yawe mu gihe cyatuma wishima, nkiri muto ninjye wari igikara mu ishuri […] buri wese icyo gihe yambwiraga kwitukuza ariko njye nkabyanga, kubera ko mu itangazamakuru hahoragamo abazungu naravuze nti nshobora kubereka ko nakora cyane ndetse nkaba nagera aho bari ntitukuje. Nawe ndakubwira nti ndashaka kuba umwirabura, nawe ikunde kandi wishimire uwo uriwe.”

Sherrie Silver yavukiye mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda mu 1994, nyuma mu 1999 aza kwimukira mu Bwongereza aho abana na nyina. Ni umubyinnyi ubikora by’umwuga ndetse akabihuza no gukina filime, yakinnye muri Africa United.

Aherutse kugirwa Ambasaderi w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Iterambere ry’Ubuhinzi (IFAD)
Sherrie Silver avuga ko abajya bifuza kwitukuza bakwiriye kubanza bakumva bakwiriye kuba abo bari bo
Sherrie Silver avuga ko agiye gutangira imishinga afite gufasha abana bo mu cyaro mu Rwanda
Yifuza gukorana n'abahanzi bo mu Rwanda

[email protected]

Video: Udahemuka Louis & Lydvine Hakizimana


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza