Ni inkuru igezweho mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba dore ko ari umukobwa uhora mu nkuru za hato na hato, ku buryo ari umwe mu bashyushya imyidagaduro.
Sheilah Gashumba abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yanditse ati”Ni ibyishimo birenze kuba nagizwe umuyobozi mukuru NRG Radio. Mumbwire ibitagenda n’ibigenda. Tujye ku kazi!”
NRG Radio ni imwe muri radiyo zigezweho i Kampala, ikaba ikora mu buryo bw’amajwi n’amashusho (Audio-visual radio). Nta gihe kinini imaze ku isoko rya Uganda kuko yafunguye imiryango mu ntangiriro za 2023.

Eric Omondi ahanganye n'umuyobozi w'Umujyi wa Nairobi
Umunyarwenya Eric Omondi yongeye kugarukwaho cyane mu bitangazamakuru by’imyidagaduro y'i Nairobi nyuma yo kunenga Guverineri w’Umujyi wa Nairobi, Johnson Sakaja.
Uyu munyarwenya utajya uripfana iyo anenga ibitagenda, yakebuye Johnson Sakaja amwibutsa ko nta kintu amariye abatuye Nairobi.
Ati ”Nairobi si inzu yawe, tuzakweguza nukomeza kwirengagiza ibikureba. I Nairobi ntabwo ibintu bimeze neza, nta kigenda rwose. Uburyo bwo kuhira imyaka bwarazambye, abaganga bafashwe nabi,inshingano zawe warazirengajije. Ni wowe muyobozi utita ku by’ingenzi twagize mu mateka ya Nairobi."

Urupfu rwa AKA rurimo ukuboko k’umushoramari
Umuraperi Kiernan Forbes wamamaye nka AKA nyuma y’uko arashwe agapfa muri Gashyantare 2023, byatangiye gukekwa ko hari umushoramari waba afitemo ukuboko.
Mu nyandiko z’urubanza rw’abakurikiranyweho kurasa AKA, hari bimwe mu bimenyetso bishimangira isano iri hagati y’abarashe AKA n’umucuruzi Sydney Mfundo Gcaba uri mu bafite izina muri Afurika y'Epfo.
Ni inyandiko zigaragaza ko sosiyete ya Gcaba yoherereje ibihumbi 800 by'ama-Rand Mziwethemba Harvey Gwabeni uri mu bakurikiranweho kurasa AKA, bikavugwa ko yayohererejwe mbere y’umunsi umwe ngo AKA araswe.

Burna Boy yahinduye ubuzima bw’umusore bahuriye mu kabyiniro
Mu ijoro ryo ku itariki 1-2 Mata 2024 Burna Boy yasohokeye mu kabyiniro kitwa De Chandelier kari mu tugezweho i Lagos.
Ubwo yari akagezemo, uyu muhanzi uri mu bamaze kubaka izina yahahuriye n'umusore witwa King Izzy uri mu bamaze kubaka izina ku mbuga nkoranyambaga.
King Izz akibona Burna Boy yaririmbye indirimbo ze, atera hejuru avuga amagambo ataka ubuhangange bw'uyu muhanzi undi nawe akora mu gikapu yari yitwaje amuha milinoni imwe y'ama Naira.
Nyuma yo kubona aya mafaranga, King Izz yagaragaje ko yishimye bikomeye ahamya ko Burna Boy amuhinduriye ubuzima.

Arnold Schwarzenegger yiteguye gusubukura ibyo gukina filime
Arnold Schwarzenegger nyuma yo kubagwa agashyirwamo akuma gafasha imikorere y’umutima yasobanuye ko yumva ameze neza ndetse agiye gusubukura ibyo gukina filime.
Arnold Schwarzenegger w’imyaka 76 y’amavuko yari amaze igihe ari kwivuza ku buryo hari abari batangiye kwibaza niba atagiye kureka ibyo gukina filime.
Abinyujije mu kiganiro cye cyitwa Arnold's Pump Club gitambuka kuri podcast yagize ati ”Mu minsi ishize barambaze, narinzi ko birangiye kuko numvaga kubaga umutima bitazansiga amahoro ariko banshyizemo akuma gafasha imikorere y’umutima wanjye ndumva meza neza cyane. Muri uku kwezi ndatangira gufata amashusho ya filime yitwa Fubar. Mwarakoze kunyoherereza ubutumwa bumpumuriza”.
Arnold Schwarzenegger yavukanye ibibazo by’umutima byagiye bimutera kwisanga kwa muganga kenshi, ingero ni nk'aho mu 1997, 2018 no mu 2020 nabwo yagiye abagwa.

P.Diddy umutima nturi mu gitereko
P.Diddy umaze iminsi akorwaho iperereza yafotowe ari kuri telefone, bisa naho umutima utari hamwe bitewe n’ibyaha akomeje gushinjwa bishobora gushyira iherezo ku butunzi n’ubwamamare yaruhiye mu myaka 30 ishize.
Ni amashusho yafashwe nyuma y'uko ingo ze zigabweho igitero zigasakwa ibimenyetso by'ibyaha akurikiranyweho.
Ikinyamakuru Pagesix cyanditse ko P.Diddy ari mu bantu batorohewe nubwo kenshi akunze kugaragara ubona nta kibazo afite, bahamya ko uyu mugabo akomerewe n'ibihe ariko agerageza kurwana n’umutima agahisha amarangamutima kugira ngo ubuzima bwe n’ubw’abana be butajya mu kaga.

Beyoncé yatwaye igihembo, aserukana ikanzu ihagaze miliyoni 216 Frw
Beyoncé yitabiriye itangwa ry’ibihembo bitangwa na iHeartRadio yambaye imyambaro ishushanya album ya munani aherutse gushyira hanze ifite agaciro k'arenga miliyoni 216Frw.
Ikinyamakuru Pagesix cyanditse ko Beyoncé yaserukanye ikanzu ifite agaciro ka 167 600$ (arenga miliyoni 200Frw) mu gihe yari yambaye amaherena agura 19 000$ (arenga miliyoni 24 Frw).
Muri ibi bihembo Beyoncé yahawe igihembo cyitwa 'Innovator Award' yashyikirijwe na Stevie Wonder, umuhanzi ufatwa nk’uwagize uruhare mu iterambere ry’umuziki wo muri Amerika.







Ibitekerezo 0