Shaffy yavuze ku isezera rye muri Rockhill ya The Ben n’urukundo rwe na Shaddyboo

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 22 Nzeri 2020 saa 02:03
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’umwaka akorera muri Rockhill ya The Ben, Kalisa Uzabumwana Sharif umaze kwamamara nka Shaffy, yatangaje ko yatandukanye n’iyi sosiyete ifasha abahanzi, atangira urugendo rw’umuziki ku giti cye.

Kuva mu 2019, umuhanzi Shaffy ukorera umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho atuye, yasinye amasezerano yo gukorera muri Rockhill, sosiyete yashinzwe na The Ben igamije gufasha abahanzi bakizamuka.

Kuri uyu wa 22 Nzeri 2020 nibwo amakuru yageze hanze ko uyu muhanzi yamaze gusesa amasezerano. Mu gihe kirenga umwaka amaze asinye muri Rockhill, Shaffy wamenyekanye mu ndirimbo Akabanga, yakoze indi imwe gusa yise ’Sukuma’.

Yahishuye ko ubuyobozi bwa Rockhill ataribwo bwamubuzaga gusohora ibihangano, ahubwo ibibazo byari hagati yabo aribyo byadindije umuvuduko we.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Shaffy yagize ati "Ndashaka kubamenyesha ko nasezeye muri Rockhill. Ni icyemezo nafashe kugira ngo ndusheho guteza imbere impano yanjye, kuri ubu ndi kwikorana. Ibi ntacyo biri bwice ku mubano wanjye na The Ben. Aracyari umuvandimwe kandi ni umunyabigwi ukiriho."

Nyuma y’aya magambo, Shaffy yavuze ko ubu amaso yose ayahanze indirimbo ye nshya ’Worth it’ agiye gusohora, n’imbumbe y’indirimbo amaze iminsi akoraho afatanyije na Lick Lick bakorana umunsi ku wundi.

Mu kiganiro na IGIHE, Shaffy yahishuye ko nyuma yo kwinjira muri Rockhill yagiye agira ibintu atumvikanaho n’ubuyobozi, bikadindiza ibikorwa bye. Yavuze ko nubwo ibi bibazo byakemutse, yaje gufata umwanzuro wo gutangira kwikorana kuko yasanze aribyo byamufasha.

Ibi bibazo Shaffy yirinze kubyinjiramo, gusa ahamya ko habayeho kutumvikana ku murongo ngenderwaho w’ibikorwa bye, arko nta kibazo agiye afitanye na The Ben.

Ati "We ubwe nta kibazo dufitanye ni umuvandimwe wanjye, ikibazo cyabaye ni ukutumvikana ku rugendo rwanjye mu muziki ku ruhande rw’ibyo nshaka n’ibyo Rockhill yashakaga. Byatumye numva nagenda kugira ngo binyorohere, na bo batere imbere mu byo bashakaga."

Uku gusezera kwa Shaffy muri Rockhill ntacyo The Ben arakuvugaho byeruye, ariko bigaragara ko yaguhaye umugisha kuko abinyujije kuri Instagram y’uyu musore, yamwifurije kugera kure.

Bite by’urukundo rwe na Shaddyboo?

Kuva mu minsi ishize, Shaffy yavuzwe mu rukundo na Mbabazi Shadia umaze kubaka izina ku mbuga nkoranyambaga nka Shaddyboo.

Byongeye, Shaffy ari kwamamaza indirimbo ye "Worth it" yifashishije igihangano cyakozwe mu ifoto ye n’inkumi ifite igishushanyo kiri mu ijosi rya Shaddyboo.

Abajijwe iby’urukundo rwabo, uyu musore yirinze kugira byinshi avuga. Ntabwo yigeze ahakana ko bakundana cyangwa ngo abyemere, gusa yagize ati "Shaddyboo ni inshuti yanjye, turi inshuti."

"Ubu igihari ni indirimbo yanjye nshya, ibindi ntacyo nabivugaho."

Ikiganiro na Shaffy

Reba indirimbo "Sukuma" Shaffy yakoreye muri Rockhill

Shaffy ari kwamamaza indirimbo ye "Worth it" yifashishije igihangano cyakozwe mu ifoto ye n'inkumi ifite igishushanyo kiri mu ijosi rya Shaddyboo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .