Ubusanzwe Shaddyboo iyo yizihiza isabukuru y’amavuko asangira n’abatishoboye by’umwihariko akunda gusangira n’abana bo ku muhanda.
Kuri uyu wa 20 Mata 2020 umunsi yizihizaho isabukuru y’amavuko, Shaddyboo yahisemo gusangira n’abaturanyi be bagizweho ingaruka na Coronavirus.
Aha Shaddyboo utuye Kibagabaga mu Karere Gasabo akaba yageneye abaturanyi be ibyo kurya birimo umuceri, kawunga, ibishyimbo n’isukari.
Shaddyboo yabwiye IGIHE ko kuri iyi nshuro yahisemo kwifatanya n'abaturanyi be mu kwizihiza imyaka ishize abonye izuba.
Yagize ati ”Kenshi iyo nizihiza isabukuru y’amavuko nkunda gusangira n’abatishoboye by’umwihariko abana bo ku muhanda. Kuri iyi nshuro nahisemo gusangira n’abaturanyi banjye bagizweho ingaruka n’ingamba zafashwe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.”
Shaddyboo ni umugore uri mu bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga ariko by’umwihariko akaba akunze kwifashishwa n’abahanzi mu mashusho y’indirimbo ndetse no mu kwamamaza ibigo by'ubucuruzi bitandukanye.
Mu minsi ishize ubwo habaga Tour du Rwanda, Shaddyboo yari umwe mu bakoranaga na Rwanda Foam mu rwego rwo kwamamaza ibicuruzwa byayo.







Ibitekerezo 0