Uyu muhanzi yateguye uru rugendo rw’ibitaramo mu rwego rwo gushimira Imana n’abakunzi be bamuteye ingabo mu bitugu muri uru rugendo avuga ko rutari rworoshye.
Senderi Hit avuga ko yishimira cyane ubufasha bw’abafana n’ubw’Imana bwamugejeje aho ageze uyu munsi.
Ati “Imihigo irakomeje. Ndashimira itangazamakuru ryose ry'u Rwanda. Ndashimira uwo ari we wese, washimye ibihangano byanjye akampa akazi. Iyi myaka ifite igisobanuro gikomeye kuri njye. Nzishimira gutaramana n’abakunzi banjye mu ndirimbo zanjye bakunze.”
Yavuze ko hari abahanzi bazafatanya muri ibi bitaramo bye, ariko yirinda kubavuga amazina.
Ibitaramo bya Senderi bizatangirira i Kirehe mu Burasirazuba ku wa 5 Nyakanga, bikomereze i Burera ku wa 11 Nyakanga, ajye i Muhanga ku wa 12 Nyakanga, yerekeze i Huye tariki 18 Nyakanga.
Nava i Huye azakomereza i Bugesera ku wa 19 Nyakanga na Kayonza ku wa 23 Nyakanga 2025, aririmbire i Ngoma ku wa 25 Nyakanga, Musanze ku wa 26 Nyakanga, i Rubavu ku wa 27 Nyakanga, Rusizi ku wa 29 Nyakanga ndetse no mu Mujyi wa Kigali ku wa 01 Kanama 2025.
Senderi Hit yavukiye mu Ntara y’Iburasirazuba, Akarere ka Kirehe, mu Murenge wa Nyarubuye. Afite amateka akomeye mu muziki w’u Rwanda, aho yagiye yitabira ibikorwa bitandukanye bikomeye.
Afite album eshatu zirimo 'Twaribohoye' iriho indirimbo 10, 'Icyomoro' iriho indirimbo 15 na 'Intimba y’Intore' iriho indirimbo 18 zigaruka ku kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu myaka 20 ishize, Senderi Hit yagiye agaragara mu bitaramo bikomeye birimo Igikombe cy’Isi cy’umupira w’amaguru cy'abatarengeje imyaka 17 cyabereye muri Mexico mu 2010.
Yataramiye mu ntara zose z’u Rwanda no mu Mujyi wa Kigali mu bitaramo byabereye ahantu hatandukanye.
Uyu muhanzi wigaruriye imitima y’Abanyarwanda yitabiriye amarushanwa atatu akurikiranye ya Primus Guma Guma Super Star ndetse anatwara Salax Awards eshatu zikurikiranye mu cyiciro cya Best Afrobeat Artist.
Yahawe n’ibihembo bitatu bya Karisimbi Awards nk’umuhanzi ukunzwe n’abaturage ndetse n’igihembo cy’Umujyi wa Kigali cy’isuku n’umutekano.
Senderi Hit azwi kandi nk'umuhanzi wagaragaje ubuhanga mu kuririmbira amakipe menshi y’umupira w’amaguru, bigaragaza urukundo afitiye siporo n’igihugu muri rusange.
Reba indirimbo Senderi yise Kagame Ntacyo Twamuburanye, yahimbiye Perezida Kagame









Ibitekerezo 0