00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sauti Sol yakozwe ku mutima na Car Free Day isaba ko yageragezwa muri Kenya

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 5 September 2022 saa 09:00
Yasuwe :

Itsinda ry’abahanzi rikomeye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba no hanze yako, Sauti Sol, nyuma yo kwitabira siporo rusange izwi nka Car Free Day i Kigali, basabye ko yageragezwa n’iwabo muri Kenya.

Aba bahanzi kuri iki cyumweru tariki 04 Nzeri bifatanyije n’abatuye umujyi wa Kigali muri siporo rusange izwi nka Car Free Day.

Nyuma yo kwitabira iki gikorwa kiba kabiri mu kwezi, Sauti Sol yanyuzwe n’ibyo biboneye n’amaso yabo aho Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bahura n’abaturage bagakora siporo mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bwabo.

Mu butumwa bashyize ku rubuga rwa Instagram, abagize itsinda rya Sauti Sol bagize bati “Ndi gukunda u Rwanda, uyu munsi twatumiwe muri siporo turi kumwe na Perezida Paul Kagame, muri Car Free Day i Kigali, iba Kabiri mu kwezi kuva saa moya kugeza saa ine za mugitondo.”

“Imihanda yari ifunzwe, abaturage bashishikarizwa gukora siporo, banyonga igare, kwiruka n’ibindi mu rwego rwo kubungabunga ubuzima. Kandi abantu mu by’ukuri baritabira, mbega ibyiza.”

Aba bahanzi basoje ubutumwa bwabo babaza niba ibyo babonye mu rw’imisozi igihumbi bitakorwa iwabo muri Kenya, nibura n’iyo byaba rimwe mu kwezi.

Bati “Umm Kenya ntabwo twagerageza ibintu nk’ibi ra? Nibura n’iyo byaba rimwe cyangwa se mu bundi buryo?“

Sauti Sol bari mu Rwanda kuva ku wa 01 Nzeri, aho bari bitabiriye umuhango wo kwita izina wabaga ku nshuro ya 18. Banyuzwe n’ibihe byiza bakomeje kugirira mu Rwanda kuko bavuye muri Siporo bitabira igitaramo Kwita Izina Gala Dinner cyabereye ku Intare Arena.

Ni igitaramo aba bahanzi bahuriyemo na Youssou N’Dour banaririmbanye indirimbo ye yitwa ‘7 Seconds’, banaboneraho gutangaza ko bazagaruka mu Rwanda tariki 24 Nzeri 2022.

Car Free Day ni siporo rusange yatangijwe muri Gicurasi 2016 iba inshuro imwe mu kwezi. Mu ntangiriro za 2018 ni bwo Perezida Kagame yasabye ko yajya iba kabiri mu kwezi.

Usibye gutoza abantu umuco wo gukora siporo, bashishikarizwa no kwirinda indwara zitandukanye zirimo izitandura, aho bahabwa inama bakanapimwa izi ndwara ku buntu.

Imihanda yo muri Kigali iri bukoreshwe iba ifunze ku binyabiziga, abanyamaguru n’abakoresha amagare muri siporo ari bo bemerewe kuyigenda.

Ni siporo imaze kumenyerwa aho abakuru n’abato bazinduka iya rubika, bakananura imitsi. Nubwo yatangiriye mu Mujyi wa Kigali, iyi siporo imaze kuba umuco ugenda ukura, cyane ko no mu zindi ntara abaturage bari kugenda bitabira gukora iyi siporo rusange.

Abagize Sauti Sol bishomiye cyane siporo ya Car Free Day
Abagize Sauti Sol bafashe ifoto y'urwibutso na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame
Abagize itsinda rya Sauti Sol rikomoka muri Kenya bari mu muhango wo kwita Izina kuwa Gatanu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .