Umwaka ushize, benshi batunguwe no kubona uyu mukobwa wavugwaga ko ari Umunyarwandakazi, ataramana na Rema mu gitaramo uyu muhanzi yari yakoreye muri Accor Arena i Paris mu Bufaransa.
Kuri ubu, Saràh Phenom uri no kubarizwa mu Rwanda, yamaze kongerwa ku rutonde rw’abahanzi bazataramana na Rema mu gitaramo agiye gukorera muri BK Arena ku wa 5 Nzeri 2026.
Uretse Rema na Saràh Phenom, iki gitaramo gitegerejwemo abandi bahanzi barimo Kivumbi King na Kenny Sol, mu gihe abahanga mu kuvanga imiziki, DJ Marnaud na DJ Senshi, bazaba basusurutsa abakunzi b’umuziki.
Saràh Phenom yatangiye kumenyekana mu muziki mu 2024, nyuma yo gusohora EP yise Girl.
Yarushijeho kumenyekana mu mpeshyi ya 2025, ubwo Rema yataramiraga mu Bufaransa akamuhamagara ku rubyiniro imbere y’imbaga y’abafana, bagafatanya kuririmba imwe mu ndirimbo ze.
Mu minsi ishize, yongeye kuvugisha benshi ubwo yari i Kigali, aho yahuriye na Ayra Starr wari wahakoreye igitaramo. Bombi banakoranye amashusho yifashishijwe mu kwamamaza indirimbo ya Ayra Starr yitwa Hot Body.
Kuri ubu, Saràh Phenom akomeje kuzamuka mu muziki, aho ari kwigaragaza binyuze mu ndirimbo zirimo Boyfriend in Paris n’izindi zitandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!