Iki gitaramo cyabaye tariki ya 4 Kamena 2016 mu Mujyi wa Bruxelles ahitwa Brussels Event Brewery, 58 Rue Delaunoy 1080.
Iki gitaramo cyiswe “Samputu en Live”, cyateguwe n’ishyirahamwe Big Dream Partyz & MM Planet risanzwe ritegura ibitaramo bikomeye mu Bubiligi.
Nkuko bitangazwa n’abateguye iki gitaramo, bishimiye gutumira umuhanzi Jean Paul Samputu wabaye icyamamamare mu muziki nyarwanda bati “iki gitaramo cyateguwe mu rwego rwo kugira ngo abakunzi ba Jean Paul Samputu bazabashe kuza gutaramana nawe nkuko byagenze aho imbaga y’abantu batuye mu Bubiligi no mu bihugu bituranye nk’u Budage, Luxembourg, u Bwongereza, u Buholandi, u Busuwisi, u Bufaransa n’ahandi”.
Muri iki gitaramo kandi hagaragayemo umuhanzi Maréchal de Gaulle, Irebero Group, Itorero Ihanika n’abakaraza b’Abarundi bazwiho ubuhanga mu kuvuza ingoma.
Umuhanzi Samputu yakoze mu nganzo, aririmba indirimbo zose yasabwe zakunzwe nka Nyaruguru, Twararutashye, Zagishe zitashye…, n’izindi nyinshi yaririmbanye na Maréchal de Gaulle , bibukiranya inganzo yabo ya kera bakiririmbana mu Ingeri.
Samputu kandi aherutse gusohora album yise ‘Only You’ iriho indirimbo zikunzwe nka ‘Nkundira Ugaruke’, Timbuktu, Only Love’ n’izindi.
Ambasaderi Olivier Nduhungirehe uhagarariye u Rwanda mu Bubiligi n’umwe mu bitabiriye iki gitaramo, mu rwego rwo gushyigikira ibikorwa byiza by’umuco nyarwanda no guhura mu busabane nyuma y’imirimo.


















Amafoto: Jessica Rutayisire & Karirima Ngarambe
[email protected]

Ibitekerezo 0