00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwamagana: Miss Akiwacu Colombe yasuye imiryango y’abarokotse Jenoside yubakiye

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 8 September 2022 saa 04:38
Yasuwe :

Nyampinga w’u Rwanda 2014, Akiwacu Colombe mu gihe gito amaze mu Rwanda yasuye imiryango ibiri y’abarokotse Jenoside ituye mu nzu yabubakiye mu Karere ka Rwamagana atungurwa no gusanga hari umwana bahaye rimwe mu mazina ye.

Miss Akiwacu Colombe usigaye uba mu Bufaransa, mu minsi ishize yitabiriye umuhango wo #KwitaIzina2022.

Kuri uyu wa 7 Nzeri yasuye imiryango ibiri y’ababyeyi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi abashyiriye impano.

Miss Colombe wahise asubira i Burayi mu gitondo cyo kuri uyu wa 8 Nzeri 2022, yabwiye IGIHE ko yagize amahirwe yo gusura iyi miryango nk’uko asanzwe abigenza kenshi iyo ari mu Rwanda.

Ati “Iyo nageze mu Rwanda uko byagenda kose ngomba guhura n’iyi miryango nkareba uko babayeho tukanaganira, gusa uyu munsi natunguwe cyane no gusanga hari umwana w’umuhungu bahaye izina Akiwacu rimwe mu mazina yanjye, sinari mbizi ariko nabyishimiye cyane.”

Mu 2019 Miss Akiwacu Colombe ni bwo yatashye inzu yubakiye imiryango y’abarokotse Jenoside mu Karere ka Rwamagana. Ni mu Mudugudu wa Rweza, Akagari ka Bwiza mu Murenge wa Kigabiro.

Miss Akiwacu Colombe yamamaye cyane mu Rwanda kuva tariki ya 23 Gashyantare 2014, umunsi yambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda asimbuye Mutesi Aurore wari waratowe mu 2012.

Ubu ni umunyamideli wabigize umwuga, akazi akorera mu Bufaransa aho yitabira ibirori bitandukanye hirya no hino ku mugabane w’u Burayi nka Paris Fashion Week, Equator Prize Awards n’ibindi.

Mu 2019 Miss Akiwacu imbere y'inzu yubakiye abarokotse Jenoside mu Karere ka Rwamagana
Miss Colombe yagize umwanya wo kuganira n'abagize iyi miryango yatuje mu karere ka Rwamagana
Miss Colombe avuga ko iyo ari mu Rwanda akora ibishoboka byose agahura n'iyi miryango
Miss Akiwacu Colombe yishimiye kongera guhura n'iyi miryango iri mu mazu yayubakiye mu karere ka Rwamagana
Miss Akiwacu Colombe yishimiye cyane guhura n'umwana bahaye rimwe mu mazina ye 'Akiwacu'
Mu mpano Miss Akiwacu Colombe yahaye ababyeyi bo muri iyi miryango harimo ibitenge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .