00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruti Joël yamuritse album yitiriye umubyeyi we

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 10 Mutarama 2023 saa 09:33
Yasuwe :

Umuhanzi Ruti Joël yamurikiye abamukurikira urutonde rw’indirimbo 10 zigize Album ye ya mbere yise ’Musomandera’ izina ry’umubyeyi we.

Iri zina yitiriye iyi album ni izina ryahawe nanone uwahoze ari Umugabekazi w’u Rwanda Kanjogera.

Iyi album yagizwemo uruhare mu myandikire na nyakwigendera Yvan Buravan igizwe n’indirimbo 10 zirimo; Rwagasabo, Musomandera, Ibihame, Nyambo, Gaju, Cunda, Akadege, Amaliza, Murakaza n’Ikinimba.

Kuri iyi album ijambo ‘Rukundorwera’ ni rimwe mu magambo agarukwaho cyane avuga ko risobanura urukundo rutagira icyasha rw’umubyeyi n’umwana, umugabo n’umugore ndetse n’urukundo rw’umuturage ku gihugu.

Ruti Joël wamenyekanye cyane mu muziki gakondo aherutse gutangariza IGIHE ko iyi Album yamutwaye imyaka ibiri ayitunganya.

Iyi album ‘Musomandera’ niyo ya mbere amuritse gusa mu 2021 yari afite gahunda yo kumurika iyo yitiriye izina rye ‘Rumata’ ariko byarangiye idasohotse.

Uyu muhanzi uherutse guha abakunzi b’umuziki indirimbo yise ‘Cyane’, biteganyijwe ko azaririmba zimwe mu ndirimbo zigize iyi album mu gitaramo azataramana n’Ibihame by’Imana, kikazaba tariki 14 Mutarama 2023.

‘Ndabarasa’ indirimbo yahuriyemo na Kenny K Shot niyo Ruti Joël aherutse guha abakunzi be

‘Cyane’ imwe mu ndirimbo za Ruti Joël ziheruka

Ruti Joël yamuritse urutonde rw’indirimbo zigize album yitiriye umubyeyi we
Iyi album ya mbere ya Ruti Joël igizwe n'indirimbo 10 igaruka ku rukundo rwera rw'umubyeyi n'umwana , umugabo n'umugore n'urw'umuturage ku gihugu cye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .