Iki gitaramo giteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 5 Ukuboza 2026, muri Birmingham Palace mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi, aho imiryango izafungurwa saa Mbili z’ijoro.
Cyateguwe na East African Vibes (EAV), mu rwego rwo guha Abanyarwanda batuye ku Mugabane w’u Burayi umwanya wo gusabana, kwishimira umuco wabo no gusoza umwaka wa 2026 bitegura kwinjira mu wa 2027.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Kennedy Bizimana, umwe mu bategura iki gitaramo, yavuze ko Ruti Joël ari umwe mu bahanzi bitezweho kuzasusurutsa abazacyitabira, abinyujije mu ndirimbo ze zikunzwe.
Uretse Ruti Joël, muri iki gitaramo hazagaragaramo Itorero Irebero, risanzwe rifite intego yo kumenyekanisha imbyino gakondo z’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.
Iri torero rizasusurutsa abitabiriye igitaramo binyuze mu mbyino gakondo, ribereka ubwiza n’ubuhanga bikubiye mu muco nyarwanda, ari na ko ribibutsa akamaro ko kuwusigasira no kuwutoza abato.
Abazitabira iki gitaramo bazanasusurutswa n’abavanga imiziki barimo DJ Azam ukorera i Ghent, DJ Princess Flor w’i Bruxelles, DJ Saido w’i Lille mu Bufaransa na DJ Shortcut w’i Aalst mu Bubiligi, bazataramisha abantu kugeza mu rukerera.
Kwinjira muri iki gitaramo ni amayero 45 ku bazagura amatike mbere y’umunsi kizaberaho, amayero 50 ku bazayagurira ku muryango n’amayero 75 ku bazifuza kwicara mu myanya y’icyubahiro (VIP).
Mu muco nyarwanda, gutarama ni umwe mu migenzo yaranze Abanyarwanda kuva kera. Ni umwanya wo guhurira hamwe, gusabana, kuririmba, kubyina, gucinya akadiho no gusangira ibyishimo.
Uretse kwidagadura, gutarama ni n’uburyo bwo gusigasira umurage w’umuco, kuwutoza abato no gushimangira isano ihuza Abanyarwanda aho bari hose.
Abanyarwanda batuye mu mahanga, by’umwihariko mu bihugu by’u Burayi, bakomeje gushyira imbaraga mu gusigasira umuco wabo no kuwutoza urubyiruko rwavukiye cyangwa rwakuriye hanze y’u Rwanda.
Ni muri urwo rwego ibitaramo by’umuziki n’imbyino gakondo bikomeje kuba umwanya wo guhuriza hamwe Abanyarwanda n’inshuti zabo, gushimangira ubumwe no kwishimira umurage w’umuco basangiye.
Abateguye ‘Rumata Show: Ijoro rya Gakondo – Part II’ bagaragaza ko iki gitaramo kitagamije kwidagadura gusa, ahubwo ari n’umwanya wo kwimakaza ubunyarwanda, gushimangira imibanire y’Abanyarwanda batuye mu mahanga no kumenyekanisha ubukire bw’umuco nyarwanda.
Iki gitaramo gifite insanganyamatsiko igira iti ‘Gakondo, umuco wacu, agaciro kacu’, igaragaza akamaro ko gusigasira umuco nk’imwe mu nkingi z’ubunyarwanda, no kuwuraga ab’ibihe bizaza.










Ibitekerezo 0