00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusine yafashwe n’ikiniga ubwo yerekanaga umwana we w’amezi umunani

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 13 September 2024 saa 08:06
Yasuwe :

Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, Umunyarwenya Rukundo Patrick (Rusine) n’umugore we Iryn Uwase, basangiye n’inshuti n’abavandimwe ndetse babereka umwana w’umuhungu bibarutse mu mezi umunani ashize.

Ni ibirori byabereye umunsi umwe ku wa 12 Nzeri 2024 aho aba bombi bahamije isezerano ryo kubana nk’umugabo n’umugore imbere y’amategeko mu Murenge wa Kimihurura.

Nyuma y’uyu muhango bahuye n’inshuti n’abavandimwe barasangira ndetse babereka imfura yabo bise Intwali Owen Mael.

Benshi ntibari bazi igihe uyu mwana yavukiye dore ko ku wa 11 Nzeri 2024 aribwo Rusine n’umugore we bagaragaje ko bibarutse imfura.

Mu kiniga cyinshi Rusine yagize ati “Uzabe Intwari nk’uko twakwise, uzabe umugabo, uzatere imbere uzarenge aho twageze, uzakunde umuryango wawe yaba uwa mama n’uwanjye nawe uzagire umuryango.”

“Uzabe impfura, uzakunde igihugu cyawe, ntuzahemuke, uzatere imbere, ibyiza byose bibaho ku Isi turabikwifurije njye na mama wawe, uri intwari ikomeye, uri imfura yacu, kandi ndagusezeranya ko utazicwa n’irungu tuzakubyarira na barumuna bawe.”

Bamwe mu byamamare byitabiriye ibi birori barimo umuryango mugari wa Kiss FM, Anita Pendo, Antoinette Niyongira, Cyuzuzo, Uncle Austin, Fally Merci, Junior Rumaga, Bahali Ruth n’abandi.

Rusine na Iryn Uwase bari bamaze igihe babana nk’umugore n’umugabo gusa batangiye kugaragaza urukundo rwa bo mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Muri Kanama 2024 nibwo Rusine yambitse impeta Uwase bemeranya kubana akaramata mu birori byabereye i Rubavu.

Rusine n’uyu mugore ni abantu batakunze ko inkuru y’urukundo rwabo ijya mu itangazamakuru, kugeza ubwo mu minsi ishize batangiye kujya bashyira hanze amwe mu makuru aberekeyeho.

Rusine n’umugore we Iryn Uwase bahishuye ko umwana wabo amaze amezi umunani avutse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .