TMZ, ivuga ko ifite kopi y’ikirego cy’uyu munyamuziki ukomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Ameirka. Ashaka ko urukiko rutegeka Carmen Efferson kumusohokera mu nzu herereye i Los Angeles muri iki gihugu.

Uyu mugore yari amaze imyaka ikabakaba muri 40 ayibamo. Inyandiko y’icyo kirego igaragaza ko Carmen yayibayemo kuva  batandukanye muri Nyakanga 1988. Uyu muhanzi avuga ko bari bagiranye amasezerano mu mvugo gusa ko azajya ayiberamo ubuntu, kandi ko yamaze kurangira.

Uruhande rw’abunganira Stevie mu mategeko ruvuga ko mu Mpeshyi ishize bagerageje inshuro nyinshi kwinjira hagamijwe igenzurwa ry’ubwishingizi bw’iyi nzu, ariko uyu mugore akababera ibamba.

Bahamya ko kubuzwa kuyinjiramo byangije iryo genzurwa, bityo bahita bamwoherereza ubutumwa bumumenyesha ko atagifite uburenganzira bwo kuyigumamo. Bavuga ko yagombaga kuba yarasohotsemo ku wa 27 Kanama 2026. Icyakora kwanga kuyivamo byatumye hiyambazwa inzira y’inkiko.

Carmen yasubije ubwo butumwa kuri email ashinja umunyamategeko wa Stevie kumukorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irishingiye ku ibara ry’uruhu. Uyu mugore yahise amubuza kongera kumuvugisha, anamubuza kuzongera kuza aho.

Umunyamategeko witwa David Huff, yavuze ko umunyamategeko wavuganye na Carmen icyo gihe atari umuzungu kandi atari n’umugabo, bityo ko atari kumukorera iryo hohoterwa kandi bahuje. Yanongeyeho ko atari gukora ibyo kuko atavuka mu muryango urangwa n’ivangura.

Yanaburiye uyu mugore ko kwanga kwemera ko iyo nzu ikorerwa igenzurwa ry’ubwishingizi byatuma ayisohorwamo.

Bivugwa ko Carmen yakundanye na Stevie igihe kirekire, icyakora bashyingiranywa mu mpera ya za 1980. Mu 2017, Stevie yashyingiranywe n’umugore we wa gatatu, Tomeeka Robyn Bracy.

Uretse inzu ye, Stevie anifuza ko urukiko rwamwishyuriza Carmen amafaranga yo gusana ibyayangijweho, n’ayo yakoresheje mu nkiko.

Stevie yamamaye muri Soul, Pop na R&B mu ndirimbo  zirimo Superstition yo mu 1972, Sir Duke yo mu 1977, I Just Called to Say I Love You yo mu 1984, You Are the Sunshine of My Life yo mu 1973, n'izindi.