00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rurageretse hagati ya Bad Bunny n’umufana

Yanditswe na Daniel Havugarurema
Kuya 10 March 2024 saa 01:14
Yasuwe :

Bad Bunny yareze umufana we mu rukiko, amushinja kumuhombya nyuma yo gutambutsa amashusho y’igitaramo cye nta ruhushya.

Uyu muhanzi yareze umufana we witwa Eric Gallone amushinja kumutera igihombo, nyuma yo gutambutsa amashusho y’igitaramo cye kuri YouTube nta burenganzira yahawe.

Bad Bunny avuga ko uyu mufana yitabiriye igitaramo yakoreye muri Leta ya ya Utah mu mujyi wa Salt Late muri Amerika, agafata amashusho mu buryo butemewe akayatambutsa kuri shene ya YouTube ye yitwa ‘Mad for Live Music’

Uyu muhanzi uri mu bagezweho muri iki gihe, muri iki kirego avuga ko yabanje kuregera YouTube, igakuraho ayo mashusho ariko uyu mugabo akaza kongera kuyasubizaho, bituma amurega mu rukiko.

Bunny yasabye urukiko ko rubuza uyu mugabo kongera gutambutsa aya mashusho cyangwa andi yose agaragaramo, ndetse akamwishyura ibihumbi $150.

Bad Bunny yajyanye mu nkiko umufana wafashe amashusho ye nta burenganzira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages