Uyu muhanzi yabigarutseho mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza ko atemeranya n’abavuga ko kwigaragaza mu mashusho y’indirimbo zabo banywa itabi bigezweho kandi ntacyo bitwaye cyangwa bikwiriye gukorwa nta ngingimira.

Ati “Nshuti zanjye bahanzi bakizamuka ni nde wababwiye ko iyo ufashe amashusho ugomba kuba uri kunywa itabi imbere ya ‘camera’?’’

Yakomeje anenga aba bahanzi ko banywaa itabi ryinshi mu gihe baba bariye ibiryo bike.

Ati “Birumvikana ni amahitamo yanyu, ariko mujye mumenya neza ko mwariye neza. Ntimumbwire ko [kunywa itabi] ari ukugira ngo mugire imbaraga. Muba musa nk’abarwayi. Mubiterwa n’igitutu.”

Rudeboy yahoze aririmbana n’impanga ye MR. P ariko baza gutandukana buri wese atangira gukora umuziki ku giti cye.

Rudeboy yanenze abahanzi bakizamuka bifashisha itabi mu mashusho y’indirimbo
Rudeboy yanenze abahanzi bakizamuka bifashisha itabi mu mashusho y’indirimbo