00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kudahuza kwa Meddy na Diamond, guhura na The Ben n’umuziki nyarwanda: RJ The DJ yiniguye (Video)

Yanditswe na Peacemaker Pundit
Kuya 2 June 2024 saa 10:31
Yasuwe :

Abakunze gukurikira uruganda rw’imyidagaduro muri Tanzania, bamaze kumumenya nk’umwe mu bamaze kubaka izina cyane mu kuvanga imiziki, dore ko aho Diamond Platnumz aririmba hafi ya hose ari we umufasha mu gushimisha abafana.

Uwo ni RJ The DJ uri mu bavanga imiziki bakomeye muri Afurika y’Iburasirazuba, yaba iwabo muri Tanzania ndetse n’ahandi henshi mu bihugu bya Afurika.

Uyu musore ubusanzwe witwa Romy Jones amaze iminsi ari mu Rwanda mu bitaramo no kubutumire bwa Visit Rwanda, aho yacuranze mu ijoro ryo ku itariki 1 Kamena 2024 risoza imikino y’irushanwa ry’umukino wa Basketball ‘BAL.

Uretse kugira uruhare mu guteza imbere uruganda rw’umuziki iwabo, uyu musore ni na we wagize uruhare kugira ngo indirimbo Meddy yakoranye na Rayvanny, n’iyo The Ben yakoranye na Diamond Platnumz zikorwe.

IGIHE yaganiriye na we asobanura inzira byaciyemo kugira ngo ahuze abo bahanzi dore ko batari basanzwe baziranye.

Uko yahuje Meddy na Rayvanny, na The Ben na Diamond…

RJ The DJ avuga ko Meddy asanzwe ari inshuti ye cyane kuko bahuriye kenshi mu bikorwa bitandukanye by’umuziki.

Yagize ati “ Meddy ni inshuti yanjye cyane. Twagiye duhurira mu bikorwa bitandukanye by’ubucuruzi, nijye wamusabye ko twakorana indirimbo arabyemera.’’

Yakomeje avuga ko uyu muhanzi amaze kwemera ko bakorana yamwoherereje ‘beat’; undi akamusaba ko Madebeats ariwe wayikoraho.

Ati “Nyuma nabwiye Rayvanny ko mfite indirimbo na Meddy. Rayvanny ntabwo yangoye yahise ayinyaka ndamwumvisha ahita ayikunda.’’

Rj The DJ avuga ko indirimbo yakozwe ikarangira mu buryo bw’amajwi bakaza mu Rwanda gufata amashusho yayo.

Uyu musore yemeza ko indirimbo atigeze ayiririmbamo cyane ko we ahuza abahanzi nk’uko DJ Khaled abikora, ubundi akanayikurikirana mu ikorwa no mu kuyamamaza kwayo.

Yemeza ko iyi ndirimbo ikorwa ryayo ryagize akamaro cyane kuko ikimara kujya hanze muri Tanzania, yari iri mu myanya ya mbere, biba inshuro ya mbere umuhanzi wo mu Rwanda akoze ikintu nk’iki muri iki gihugu.

Ikindi agaragaza ni uko yafunguriye amarembo abahanzi nyarwanda muri Tanzania.

Uretse aba bahanzi kandi uyu musore ni na we wahuje The Ben na Diamond mu mushinga w’indirimbo bahuriyemo bise “Why’’.

Ati “Ni inshuro nyinshi twagiye duhurira i Zanzibar no muri Leta Zunze ubumwe za Amerika. Twahise tuba inshuti kugeza ubwo tuba nk’abavandimwe. Noneho rimwe nigeze kumubaza ngo ko uri umwami w’umuziki mu Rwanda na Simba ’Diamond Platnumz’ akaba umwami w’umuziki muri Tanzania, kuki mutahuza mugakora indirimbo? Yambwiye ko byamushimisha bibaye.’’

“Jyewe rero nahise mbwira Diamond Platnumz ko The Ben ari umwami w’umuziki mu Rwanda ansaba indirimbo ze ndazimwumvisha. Ntabwo yigeze atekereza kabiri, yahise ambwira ngo ahubwo reka tubikore. Nuko nabahuje kandi bakoze indirimbo y’amateka.’’

Impamvu indirimbo za Meddy na Diamond zitagiye hanze…

Abajijwe ku ndirimbo Meddy yakoranye na Diamond ntizisohoke, yavuze ko izo ndirimbo zakozwe ariko aba bahanzi bakaza kunaniranwa.

Ati “Nibyo indirimbo zarakozwe ariko nta n’imwe yasohotse. Nubwo batabivuga ariko bananiwe kumvikana ku ndirimbo yo gusohora. Hari iyo bakoze Meddy arayishima noneho Diamond we yumva ntizacuruza. Bakoze iya kabiri Diamond ayikunze, Meddy yumva ntabwo ayishimye.’’

Nyuma bose aba bahanzi baraburanye kuko Meddy aba ari mu bucuruzi na Diamond Platnumz aba ahugiye mu muziki n’ibitaramo.

Ati “Ikindi Meddy yabaye umurokore ntateze kugaruka mu miziki y’isi, ubu aririmba Gospel. Byararangiye ntabwo iriya ndirimbo izasohoka kandi ni kenshi abahanzi bananirwa guhuza imishinga y’indirimbo igapfa ubusa.’’

RJ The Dj yavuze ko muri Tanzania abahanzi nyarwanda bakunzwe cyane harimo The Ben, Bruce Melodie na Andy Bumuntu bari mu bahanzi bakunzwe.

Ati “Indirimbo ya Andy Bumuntu yitwa ‘On Fire’ iwacu irakunzwe, ariko aje agakora ibiganiro byo kuyimenyekanisha n’izindi ndirimbo ze zakundwa.’’

Reba ikiganiro cya RJ The DJ na IGIHE


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .