Mu 2019 Rihanna yari yabwiye abafana be ko ari gutegura album ye ya cyenda yise ‘R9’ yavugaga ko izajya hanze mbere y’uko 2020 igera.
Mu kiganiro yagiranye na Associated Press, uyu muhanzikazi yahishuye ubwoko bw’umuziki yifuza ko uzaba uri kuri iyi album ye nshya, yanahawe izina n’abakunzi be.
Ati “Ndashaka kwishimisha, mfite itsinda rinini ry’abanditsi ku buryo izaba iriho ibitekerezo bitandukanye kandi byiza. Mbere yo kugira ibyo nkora kuri iyi album ndibaza nti ni iki niyumvamo ubwanjye? Ni iki nshaka gushyira hanze nk’umuhanzi? Ni gute nshaka kubihuza n’ubugeni bwanjye? Ni gute nshaka kubisobanura?”
Yakomeje agira ati “Ubu ndi kwibaza nti ni iki kinshimisha? Nshaka kwishimisha mu muziki. Buri kimwe kiraremereye. Isi tubamo irimo byinshi. Biba bishimishije cyane buri munsi. Ndetse nkoresha umuziki nk’igikoresho cyo gushyira hanze ibindimo. Nkora umuziki. Buri gihe nkora ku muziki ndetse ni numva niteguye kuwushyira hanze mu buryo niyumvamo, uzajya hanze. Ntabwo muzatenguhwa ni biba, bizaba bikwiye.”
Yavuze ko atazashyira hanze album kubera ko abantu bategereje, yemeza izajya hanze mu gihe izaba itunganye kandi iteguye neza nk’uko abishaka.
Uyu muhanzikazi aheruka gushyira hanze album mu 2016 aho icyo gihe yitwaga ‘Anti’, iyo yari yashyize hanze mbere y’iyi niyo yise ‘unapologetic’ yagiye hanze mu 2012.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!