Riderman yashimangiye impamvu akwiye gufatwa nk’Umwami wa Hip hop mu Rwanda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 7 Gashyantare 2020 saa 07:43
Yasuwe :
0 0

Kenshi abaraperi bo mu Rwanda bakunze guterana amagambo ku mbuga nkoranyambaga kubera impaka baba bahuriyeho n’abakunzi babo zo kumenya uwakwitwa Umwami wa Hip hop mu gihugu.

Ni urugamba buri wese yiyitamo umutsinzi! Buri wese avuga ko ariwe ukwiye intebe y’Ubwami mu njyana ya Hip hop ikomeje kubatera ihangana no kugaragaza ko buri wese ari hejuru y’undi bitewe n’ibikorwa n’uburyo bw’imiririmbire.

Capital P The Great [Pfla], Jay Polly, Bulldogg, Ama G The Black na Riderman rimwe na rimwe bakunze kwivuga imyato ko aribo bami b’injyana y’umujinya.

Riderman ubwo yari ari kuri Televiziyo Rwanda mu kiganiro The Versus gikorwa na Lucky Nzeyimana mu minsi ishize yeruye ko ariwe Mwami wa Hip hop mu Rwanda ndetse atanga n’ibimenyetso bituma yiha iri Kamba.

Uyu muraperi yagize ati ”Mfite ibikombe bitanu by’iyi njyana nta wundi ubifite, mfite album zigeze mu icumi, nta muraperi n’umwe wigeze azigira, nta muhanzi muri iyi njyana wakoze ibitaramo nk’ibyo nakoze yaba mu Rwanda no hanze. Nta muraperi wigeze ashinga studio nk’iyo nakoze mbega ni byinshi.”

Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman, ni umuririmbyi mu njyana ya Rap. Amaze gukora album zigera ku icumi (Nubwo amaze kumurika zirindwi) na Mixtape. Yavukiye i Bujumbura mu Burundi tariki 10 Werurwe 1987. Ni we mfura mu bavandimwe batanu bavukana; abahungu batatu n’abakobwa babiri.

Amashuri abanza yayize kuri Ecole Primaire Kabusunzu maze ayisumbuye ayiga muri Groupe Scolaire St Andre, aho yakuye impamyabumenyi muri Sciences Humaines.

Amashuri ya kaminuza yayakomereje muri Universite Libre de Kigali mu bijyanye n’Ubukungu n’Icungamutungo kugeza 2008, aho yerekeje muri Rwanda Tourism University College mu Ishami ry’Ubukerarugendo n’Icungamutungo ariko naho ntiyaharangiriza.

Riderman yakoze Studio ye yitwa Ibizumizi. Akorana n’aba producer banyuranye nka T-Brown, First Boy, Fazzo n’abandi.

Iyo muganiriye akenshi akubwira ko mu mabyiruka ye yakundaga gukina umupira w’amaguru. Yanakundaga kumva radiyo bitangaje ku buryo bayimukubitiraga kubera kuyicokoza! Nubwo yakundaga muzika ngo ntabwo yumvaga ko azavamo umuririmbyi ahubwo inzozi ze zari ukuzandika igitabo.

Yatangiye kwandika imivugo ageze mu mashuri yisumbuye akumva indirimbo yibanda cyane ku magambo azigize; mu kumva indirimbo z’umuhanzi 2Pac niho yakuye igitekerezo cyo gukoresha imivugo yahimbaga agatangira kuyiririmba.

Yatangiye kuririmba nyuma ya 2005. Mu kwezi kwa Gicurasi 2006 yinjiye mu itsinda rya UTP Soldiers ryari rigizwe n’inshuti ze arizo NEG G The General na MIM.

Baje gukorana indirimbo umunani maze nyuma aza kwirukanwa mu itsinda mu 2006. Indirimbo ye ya mbere yashyize hanze wenyine ku gitu cye yayise “Turi muri Party”.

UTP yakomeje gukora dore ko yahise imusimbuza Puff G, maze Riderman na we akomeza inzira ye yo kuririmba ku giti cye aho yasohoye indirimbo zakunzwe cyane nk’indirimbo ‘Inkuba’, maze asohora album ye ye mbere yari igizwe n’indirimbo 16 zarimo ’Rutenderi’, ’Uwo mukobwa’ n’izindi.

Yaririmbye mu bitaramo bikomeye birimo icyo yahuriyemo na Shaggy kuri Stade Amahoro hamwe n’ibindi yagiye aririmbanamo n’ibyamamare muri muzika nka Sean Paul, Lauryn Hill, Mr Flavour, Elephant Man, Koffi Olomide, Brick and Lace, Sean Kingston, D’banj n’abandi.

Ibindi bitaramo yishimira kuba yarakoze ni igihe yamurikaga album ye ya mbere kuri Petit Stade. Iyo ayivugaho agira ati ”Nari nshyigikiwe!”

Riderman kandi ahora yibuka uburyo muri Kanama 2012 yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akahamara ibyumweru bitatu yitabiriye inama y’abahanzi ba Hip hop yitwa “Hip Hop and Physics Engagement”.

Riderman ni umwe mu bahanzi bakomeye kuri ubu bubatse cyane ko tariki 26 Nyakanga 2015 aribwo uyu muhanzi yarushinze na Miss Nadia Agasaro kuri ubu aba bombi bakaba bamaze kubyara umwana umwe.

Mu 2008, Riderman nibwo yatsindiye igihembo cye cya mbere nk’umuhanzi muri Salax Award nk’umuhanzi mwiza wa Hip hop mu Rwanda. Mu 2010 album ye yatsindiye igihembo cy’inziza nanone muri Salax Awards.

Kimwe n’ibindi bihembo bya Salax uyu muhanzi yagiye yegukana bya album nziza mu 2011 na 2013, umwaka wanamuhiriye kuko yawegukanyemo igihembo cya PGGSS3.

Riderman yiyita Umugaba Mukuru w'Ingabo z'Ibisumizi mu muziki w'u Rwanda
Riderman yahamije ko kugeza ubu ariwe Mwami w'injyana ya Hip hop mu Rwanda atanga n'impamvu ashingiraho yiha iri kamba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza