Kuri uyu wa Gatandatu, ni bwo mu Karere ka Rubavu habereye igitaramo cyo kwizihiza imyaka 60 ya Banki ya Kigali, cyahujwe n’ibyishimo by’umupira w’amaguru muri aka karerere.

Kuri uyu munsi, APR FC yakiriwe na Etincelles FC kuri Stade Umuganda, mu mukino w’umunsi wa karindwi wa BK Pro League warangiye Ikipe y’Ingabo itsinze ibitego 2-0.

Umukino ukirangira, abaturage bahise berekeza ahari hateguwe, batangira kubyina injyana n’indirimbo zitandukanye, babifashijwemo n’umuhanga mu kuvanga imiziki, Dj RY.

Usibye uyu, ku rubyiniro hanyuzeho abaririmbyi bo muri aka karere, nyuma yabo hajyaho umuhanzi Juno Kizigenza waririmbye indirimbo ze zakunzwe zirimo Nazubaye, Aye, Yaraje n’izindi.

Uyu yavuye ku rubyiniro akurikirwa na Riderman, waririmbye izirimo Niko nabaye, Mambata, Till I die, Karibu Nyumbani, Indahiro, Warikiniraga, Inyuguti ya R n’izindi.

Gusa abafana bakomeje gusaba ko aririmba iyitwa Horo cyangwa Cugusa, ahagarika kuririmba ababwira impamvu izo ndirimbo ataziririmba, kandi agira inama abato kubera zo.

Ati “Ni indirimbo zanjye ndazemera, twaziririmbye tuzikunze ariko aka kanya twakuyemo isomo. Mureke tuzireke ahubwo twirinde ibiyobyabwenge. Gusa mwe nka barumuna banjye mubikuremo isomo ntimuzagwe nk’aho twaguye nka bakuru banyu.”

Usibye aba bahanzi baririmbye muri iki gutaramo cyateguwe na Banki ya Kigali ari na yo muterankunga mukuru wa Shampiyona y’u Rwanda, ku Cyumweru, tariki ya 1 Ugushyingo 2026, hateganyijwe ikindi kizaririmbamo umuhanzi Kitoko.

Ni nyuma y’umukino uzahuza Marine FC na Rayon Sports kuri Stade Umuganda. 

Amafoto: Umwari Sandrine