Mu butumwa bw’amashusho, Rick Ross yanyujije kuri Instagram yashimiye Zari Hassan wongeye kugarura ibi birori byaherukaga i Kampala mu 2017.
Uyu muraperi uri mu bafite izina muri Amerika yagize ati “Ndabikunze cyane Zari, numvise ko hari ‘All White Party’ i Kampala ku wa 22 Ukuboza. Ibirori byawe bihora ari bigari. Njye n’umujyango wanjye hano turakwishimiye.”
Zari Hassan w’imyaka 42 avuga ko ibi birori bitandukanye n’ibindi byabaye mu myaka itanu ishize.
All-White party ni bimwe mu birori byitabirwaga n’abantu benshi muri Uganda, byakunze kurangwamo umubare munini w’ibyamamare bivuye mu bihugu bitandukanye byo ku Mugabane wa Afurika no hanze yawo.
Ibi birori byagaruwe na Zari Hassan bitegerejwemo bamwe mu bagaragaye muri filime ‘Young, Famous, and African stars’ uretse Diamond Platnumz utegerejwe mu Mujyi wa Kigali aho yatumiwe mu gitaramo “One People Concert’’ izabera muri BK Arena ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 23 Ukuboza 2022.
Abitabira ibi birori barimo Umunyafurika y’Epfo ukina filime, Khanyisile Mbau, Andile Ncube, Naked DJ, Kayleigh Schwark na Swanky Jerry bageze i Kampala ku wa Gatatu, tariki 21 Ukuboza 2022.
Ibi birori birangwamo inzoga z’ihenze z’amoko atandukanye birabera Motiv Hotel ahubatswe akabyiniro k’umunsi umwe.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!