Uyu muhanzi yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, ubwo yasobanuraga aho akura ibitekerezo by’indirimbo ze n’uburyo azihanga.
Ngendahayo yavuze ko indirimbo aririmba atari we uzihanga, ahubwo ko azihabwa n’Imana, akazumva zuzuye, ziririmbwa n’amajwi y’abantu.
Ati “100% nta ruhare nzigiramo, ni yo mpamvu ntajya nshaka ko zitwa izanjye. Imana irahanga njye nkaririmba. Sinzi uko ibigenza. Numva amajwi y’abantu, bakaririmba iyo ndirimbo mpawe, bakayirangiza. Uzumve indirimbo zanjye, sinkunze gushyiramo ibintu by’ibirungo. Mba nshaka gukurikiza ibyo numvise.”
Yavuze ko hari n’ubwo indirimbo imuzamo ari kuganira n’abantu, ku buryo adakomeza gukurikira ibyo bamubwira, nubwo bo bashobora kutamenya ibimubaho.
Ati “Nshobora gukomeza nikiriza, ukagira ngo turi kumwe. Nk’umugore wanjye muzamubaze. Niba hari umuntu wangoreweho, ni we. Hari nk’ikintu cy’ingirakamaro cyane yambwiye nagombaga kwitaho cyane, nkacyibagirwa, ariko simubwire ikintu na kimwe kugira ngo atamenya ibyo ndimo. Nkumva indirimbo, ubwo ambwira, ariko nigendeye ndi mu bindi.”
Ubu buryo avuga ko ahabwamo indirimbo ni na bwo butuma adashobora gukorana na buri muntu utunganya umuziki, kuko aba ashaka ko indirimbo itunganywa nk’uko yayumvise.
Ngendahayo yavuze ko na nyuma yo gutunganya indirimbo, ategereza ikimenyetso kimwereka ko igihe kigeze ngo ayisohore.
Ati “Uko nahawe indirimbo, ni na ko mbere y’uko nyisohora hari ikimenyetso kimbaho nkahita menya ko ngomba kuyisohora, kuko iba yumvikanye mu buryo Imana yashakaga. Icyo kimenyetso kitaraza, iyo ndirimbo n’iyo yaba ari igitangaza, ntabwo nshobora kuyisohora.”
Uko yaraye i Galilaya agahabwa indirimbo
Indirimbo ‘Yambaye icyubahiro’ iri kuri album ye yise ‘Ni we’, ni yo ya mbere Ngendahayo avuga ko yahawe muri ubu buryo.
Hari mu 1999 ubwo yari yagiye mu giterane muri Israel, ari kumwe n’abandi baramyi. Baboneyeho gutemberera ahantu hatandukanye hakunze kugarukwaho mu nkuru zo muri Bibiliya, barimo n’i Galilaya.
Bagezeyo, bahawe amacumbi, ariko Ngendahayo atoranywa mu bo bari kumwe, ahabwa inzu yihariye yari igizwe n’icyumba kimwe n’uruganiriro.
Ati “Sinzi ukuntu bantoranyije, nari ndi kumwe n’abandi bazungu benshi, ndi Umwirabura njye nyine. Barambwira ngo ‘Wowe urare muri kiriya cyumba’. Nti ‘Kuki njye?’ Bati ‘Ukore gutyo gusa, iriya nzu ni yo yawe.’”
Bagenzi be bagiye kuramya Imana mbere yo kuryama, ariko we yumva arushye, ahitamo kujya kuruhuka, ateganya kuza kwifatanya na bo nyuma.
Yavuze ko nyuma yaje kubwirwa amateka y’aho yari yacumbikiwe.
Ati “Iyo nzu rero, burya baje kumbwira ngo ‘aho hantu rero, ako kumba ndimo, ni ho Yesu yaruhukiraga iyo yabaga atambutse i Galilaya.’ Aho banshyize ni ho Yesu yazaga agahengeka umusaya.”
Ngendahayo yavuze ko akimara kuryama, yumvise amajwi aririmba indirimbo ‘Yambaye icyubahiro’,.
Ati “Sinasinziriye muri macye. Ikirangira, mba ndashidutse! Mpita mbumva. Ndeba ku isaha mbona sinatinze. Numva ibitotsi byashize, nicara ku gitanda mfata gitari yanjye, ya ndirimbo nyisubiramo noneho nkanuye.”
“Nkifata gitari numva ya majwi aragarutse, turajyana, irarangira. Ndasohoka, nsanga bagenzi banjye.”
Uyu muramyi yasabye abantu kutitiranya ibyo avuga ko byamubayeho no kuba we ubwe ari umuntu udasanzwe.
Ati “Mumbabarire, ntihagire abantu bazajya bavuga ngo ‘Richard ni igitangaza’. Muramenye! Ndababwira ibintu byabaye gusa. Umuntu abifate uko ashaka, imyumvire yanyu sinayigenzura. Imana yonyine ni yo ibizi.”
Ngendahayo yavuze ko hari n’iyerekwa yagize ubwo yari muri icyo giterane muri Israel, azagarukaho mu gitaramo azakorera muri BK Arena ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Ugushyingo 2026.
Ati “Niba abantu bashidikanya ko Imana iriho, ubyemere ubyange, ubyirengagize, urebe hirya, nzababwira iyerekwa nagize. Nabyeretswe guhera saa 18:30 kugeza saa 20:45, muri icyo giterane nari nagiyemo muri Israel.”
“Nari mpagaze, amaboko yanjye ari mu kirere, ndatwarwa, ubwenge bwanjye buragenda, ntakanuye. Ibyo neretswe aho ngaho rero, mu gitaramo kuri 28 ni bwo nzabivuga.”





Ibitekerezo 0