Yabivugiye mu gitaramo cye, cyabereye muri BK Arena kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2026. Yavuze ko yahuye na Satani washatse kumubuza kugera ku rubyiniro ngo ataramire abakunzi be, ariko Imana imufasha kumurwanirira.
Ati “Uzi kugira ngo mbashe kujya ku rubyiniro? Nahuye n’ibintu ntashaka kuvugira hano. Cya Satani kiragatsindwa n’Imana. Yarwanye araneshwa.”
Richard Ngendahayo yakomeje yisegura ku bafana yataramiraga, ababwira ko ubusanzwe ari umuntu ukunda kubahiriza amasaha, icyakora ubu ngo yakererewe ari gutabaza Imana ngo imutsindire icyo kigusha yahuye na cyo.
Ati “Ndi umuntu wanga kwica gahunda, ukunda kubahiriza igihe. Ariko Satani ariyeranja, aravuga ati ‘Uyu munsi, turahangana’. Nanjye nti ‘Kuko uri cya Satani, Uwiteka aragustinda’. Yamutsinze. Yesu abahe umugisha, mwakoze kunyihanganira kandi Uwiteka abibahembere. Turatangiye rero.”
Uyu muramyi yagombaga kujya ku rubyiniro akurikiye itsinda ry’umugore n’umugabo, Rene Patrick na Tracy Agasaro, bari bamaze igihe kiri mu isaha bashimisha abitabiriye binyuze mu ndirimbo zabo zitandukanye nka In Christ now na Jehovah ndetse n’amakorasi banyuzagamo.
Icyakora, byatunguranye ubwo hari umugabo wazaga ku rubyiniro akongorera amagambo umunyamakuru Rugaju Reagan wayoboye iki gitaramo, bigaragara ko yamubujije guhita ahamagara Richard Ngendahayo ku rubyiniro, kandi yari amaze kugaragaza ko agiye kumwakira.
Icyo gihe Rugaju na we yavuze ko Satani abyivanzemo kubera ububi bwe, ariko ntiyabihishuraho byinshi, ahumuriza abafana ko Ngendahayo ameze neza.
Byatumye Rugaju acishamo amagambo, asobanura agize zimwe mu ndirimbo za Ngendahayo, ndetse nyuma yongera kugarura rya tsinda ryabanje ku rubyiniro, ryongera gususurutsa abitabiriye. Ryahamaze indi saha.
Iki gitaramo cyitabiriwe n’abahanzi b’abaramyi baje gushyigikira Ngendahayo, barimo Israel Mbonyi, Gentil Misigaro, Josh Ishimwe, Ben ndetse n’umugore we Chance.
Richard Nick Ngendahayo ataramiye muri BK Arena mu gitaramo yise 'Ni we Healing Concert' ku nshuro ya kabiri, nyuma y'icyo yahakoreye ku wa 29 Ugushyingo 2025.






Ibitekerezo 0