Abakobwa b’Abanyafurika barimo Umunye-Congo Georgina Kambongo na Roseanna Hall wo muri Zimbabwe, babujijwe kwitabira iri rushanwa ry'ubwiza ku rwego rw’Isi rizabera muri Puerto Rico kubera kubura ibyangombwa by’inzira yerekezayo.
Itangazo rsohowe n’ubuyobozi bushinzwe gutegura iri rushanwa muri RDC, ryibukije ko iki gihugu ari kimwe mu bihugu bya Afurika bifite abaturage bakumiriwe kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu bice zigenzura bitewe n’impamvu zirimo icyorezo cya Ebola n’ibibazo bya politiki.
Puerto Rico igenzurwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni muri urwo rwego amategeko ya Perezida Donald Trump n'ibindi byemezo bituruka i Washington byubahirizwa no muri Puerto Rico.
Iri tegeko ryakuyeho itangwa rya Visa ku bashyitsi, abanyeshuri, abimukira, n’abakomoka muri ibi bihugu byashyizwe ku rutonde. Rinakumira abashaka kuhaba mu gihe gito.
Itangazo rigira riti “Ayo mategeko akumira Abanye-Congo kubona Visa. Tubabajwe cyane no kubamenyesha ko ufite ikamba rya Miss Universe, Georgina Kambongo, atazitabira ku rwego rw’Isi kubera iri kumirwa. Ntacyo twabihinduraho.”
Umunya-Zimbabwe Roseanna Hall, aciye kuri konti ye ya Instagram, na we yavuze ko atarabona Visa imujyanayo kugeza magingo aya.
Ati “Tumaze igihe tugerageza inshuro nyinshi kugira ngo Visa yanjye yemerwe, ariko bikanga.”
Hall na Kambongo si bo Banyafurika bonyine bagizweho ingaruka n’ibibazo bya Visa zo kwerekeza muri Amerika no mu bice igenzura, kuko Zambia na yo iherutse gukura Pamela Mubanga wayo mu bazitabira iri rushanwa.
Abahatana muri Miss Universe batangiye kugera muri Puerto Rico ku wa 8 Ugushyingo, batangira ibikorwa byo kwiyandikisha, umwiherero, n’ibindi bihabera mbere y’itangira ry’irushanwa. Uzaryegukana azambikwa ikamba tariki ya 24 Ugushyingo 2026.







Ibitekerezo 0