Ray J umaze iminsi akora ibiganiro yise ‘Rayhab’ ateganya gukora mu minsi 180, yatunguwe n’ikibazo cy’ubuzima abari bamuri hafi bahita bahamagaza ubutabazi.

Amashusho yafashwe muri icyo gihe agaragaza Ray J aryamye, nta mwambaro wo hejuru afite, afite ibyuma by’ubuvuzi byometse ku gituza mbere y’uko ajyanwa kwa muganga. Nyina, Sonja Norwood, yari ahari.

Ikinyamakuru TMZ cyatangaje iyi nkuru mbere cyatangaje ko Ray J yagize ikibazo cy’uburwayi bw’umutima nubwo abaganga bari batarabyemeza.

Iki kibazo kibaye mu gihe Ray J amaze igihe ahanganye n’ibibazo by’ubuzima.

Muri Mutarama 2026, yari yarajyanywe mu bitaro i Las Vegas kubera umusonga ukomeye ndetse n’ububabare bwo mu gituza.

Nyuma yaho yavuze ko abaganga bamubwiye ko umutima we wari ufite ubushobozi bwo gusunika amaraso bugera kuri 25%, ariko aya makuru yari ashingiye ku byo we ubwe yatangaje aho kuba abaganga.

Muri Gicurasi 2026, Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro nyuma yo gukubitwa hasi mu mukino wari wahuje ibyamamare yahuriyemo na Supa Hot Fire.

Abaganga bari barimo gukurikirana ibibazo birimo umuvuduko w’umutima wagabanutse ndetse n’ibimenyetso bishobora kuba bifitanye isano no gukomereka ku mutwe.

Ray J yongeye kujyanwa kwa muganga by'igitaraganya
Ray J yongeye kujyanwa kwa muganga by'igitaraganya