Ibi uyu mukobwa yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE mu rugendo rwo kumenyekanisha filime ye nshya yise ‘Isaro’.

Ubwo Queen Ringo yatangiraga gusohora iyi filime ye nshya inagaragaramo Captain Regis, hatangiye gusakara amakuru avuga ko nubwo bayihuriyemo ariko ibijyanye n’umubano wabo byajemo kidobya ndetse icyo basigaranye ari ubucuti busanzwe bwatuma bakorana ariko ibyo gukundana byarangiye.

Uwaduhaye ayo makuru yagize ati “Iby’urukundo rwabo byararangiye, ubu ni inshuti zishobora gukorana filime ariko ibyo gukundana byo ntabwo ari byinshi.”

Ubwo uyu mukobwa yavugaga kuri aya makuru yagize ati “Egoko ntabwo ariyo, amakuru yo muri iyi mihanda ni hatari. Uwabikubwiye yibeshye cyane, cyangwa banteye indobo ntabizi? Wasanga barankatiye ntabizi!”

Kuva mu 2024 ubwo byamenyekanaga ko Captain Regis yatandukanye na Micky bari bamaze igihe bakundana, yahise agaragaza ko yamusimbuje Queen Ringo.

Kuva batangira urugendo rw’urukundo, Captain Regis na Queen Ringo bakunze kugaragara mu mashusho bahuriyemo, filime bagiye bakorana ndetse banatemberana ahantu hatandukanye.

Abajijwe niba koko amakuru y’itandukana ryabo yaba ari ya nduru iri kuvugira ubusa, Queen Ringo yavuze ko nta kuri kuyarimo.

Uyu mukobwa winjiye muri sinema mu 2022, yanyuze muri filime nka Papa Sava nyuma aza guhagarika ibyo gukina filime abisubukura mu 2023.

Icyo gihe yasubukuye ibyo gukina sinema ahereye ku mishinga ya Natacha Ndahiro mbere y’uko ajya gukorana na Killaman, mu mpera z’uwo mwaka atangira gukorana na Captain Regis banasanzwe bakundana.

Kugeza ubu uyu mukobwa afite filime ye nshya yise ‘Isaro’ ahamya ko igomba kujya isohoka buri munsi.

Queen Ringo yahakanye amakuru yavugaga ko yaba yaratandukanye na Captain Regis
Queen Ringo yahakanye amakuru yavugaga ko yaba yaratandukanye na Captain Regis
Queen Ringo yatangiye gushyira hanze filime ye nshya yise 'Isaro'
Queen Ringo yatangiye gushyira hanze filime ye nshya yise 'Isaro'