Ni igitaramo cyabaye ku wa Gatandatu tariki 3 Gicurasi 2025 cyitabiriwe n’abantu miliyoni ebyiri. Kwinjira ku bitabiriye bose byari ubuntu.
Iki gitaramo cya Lady Gaga, cyishyuwe n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Rio de Janeiro mu rwego rwo kongera kuzahura ubukungu bwawo.
Abayobozi b’uyu mujyi bari bacyitezweho ko gishobora kwinjiriza ubukungu bwaho asaga miliyoni 100 z’amadolari y’Amerika (arenga miliyari 141 Frw).
Iki gitaramo cyo ku wa Gatandatu cyari kimwe mu biri muri gahunda yo kwamamaza alubumu ya Lady Gaga yise ‘Mayhem’, iriho indirimbo nka Abracadabra na Die With a Smile. Lady Gaga yaherukaga gutaramira muri Brésil mu 2012.
Mu rwego rwo kwirinda icyahungabanya umutekano, hari hashyizweho ingamba zikomeye zirimo abapolisi 5000 bari mu kazi, abitabiriye basabwaga kunyura mu mashini zipima ibyuma , ndetse hifashishwaga drones n’ibyuma bifata amafoto bifite ikoranabuhanga ryo kumenya amasura mu kugenzura umutekano w’igitaramo.
N’ubwo byari bimeze gutyo ariko, Polisi y’igihugu ya Rio de Janeiro ku bufatanye na Minisiteri y’Ubutabera yatangaje ko yaburijemo umugambi w’igitero cy’iterabwoba cyari cyateguwe ku gitaramo cya Lady Gaga.
Abakekwaho icyo gikorwa ngo bari bamaze igihe bashishikariza abandi gukora ibitero bakoresheje ibiturika.
Uwari umuyobozi w’uyu mugambi hamwe n’umusore w’ingimbi bafashwe, nk’uko byatangajwe na Polisi binyuze kuri X. Uwo musore wari ukiri muto yafatiwe mu mujyi wa Rio, naho uwari uyoboye uwo mugambi yafatiwe mu majyepfo ya Brési, muri leta ya Rio Grande do Sul, afite imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Polisi yavuze ko itsinda ryateguye icyo gitero ryari rimaze igihe risakaza amagambo y’urwango, cyane cyane ayibasira abana, urubyiruko n’abagize umuryango w’abaryamana bahuje ibitsina cyangwa abafite ibyiyumvo bitandukanye n’ibimenyerewe ku mibonano mpuzabitsina uzwi nka LGBTQIA+.
Bari basanzwe banakwirakwiza ubutumwa bugamije gushishikariza urubyiruko kujya mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi n’ubwihebe nk’uko byagaragaye mu matsinda y’abo ku mbuga nkoranyambaga.
Minisiteri y’ubutabera yavuze ko bakekwaho iki gikorwa bavugaga ko ari abafana ba Lady Gaga, bazwi cyane ku izina rya "Little Monsters".
Polisi yakoze ibikorwa byo gusaka mu bice bitandukanye birimo Rio de Janeiro, Mato Grosso, Rio Grande do Sul na Sao Paulo, hafatwa ibikoresho by’ikoranabuhanga n’ibindi bimenyetso bifitanye isano n’ibikorwa by’abo bantu.
Iri perereza ryiswe "Operation Fake Monster" ryo gushakisha abiyise abafana ba Lay Gaga ryatangijwe nyuma y’amakuru yatanzwe n’urwego rw’ubutasi rwa polisi ya leta ya Rio, aho hasanzwe amatsinda yo kuri interineti yigishaga inyigisho z’ubugizi bwa nabi hifashishijwe imvugo z’amarenga n’ibimenyetso by’abahezanguni.
Lady Gaga si we wa mbere wari utaramiye abantu benshi ku buntu muri Rio, kuko muri Gicurasi 2024, Madonna nawe yakoze igitaramo ku mucanga wa Copacabana, nacyo cyishyuwe n’ubuyobozi bw’umujyi.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!