Platini wahagurutse mu Rwanda tariki 1 Nzeri yataramiye mu Mujyi wa Montreal ku wa 2 Nzeri akomereza Quebec tariki 3 Nzeri 2023.

Ibi bitaramo akoze mu minsi ibiri ikurikiranye ni bimwe mu bigize urugendo rw’ibitaramo bine uyu muhanzi afite muri Canada.

Nyuma ya Montreal na Quebec Platini azakomereza mu Mujyi wa Edmonton ku wa 9 Nzeri 2023 asoreze mu mujyi wa Ottawa ku wa 16 Nzeri 2023.

Uretse ibi bitaramo Platini yise East Africa Refuel, ateganya gufatira amashusho ya zimwe mu ndirimbo ziri kuri EP ye ya mbere yise Baba, mu bice bitandukanye bya Canada dore ko ateganya kuhamara ukwezi.

Platini yataramiye Montreal na Quebec mu minsi ibiri  gusa
Platini yataramiye Montreal na Quebec mu minsi ibiri gusa
Platini agiye kumara ukwezi muri kose muri Canada
Platini agiye kumara ukwezi muri kose muri Canada
Nemeye Platini yasogongeje abakunzi be batuye muri Canada zimwe mu ndirimbo zigize EP ye ya mbere yise Baba
Nemeye Platini yasogongeje abakunzi be batuye muri Canada zimwe mu ndirimbo zigize EP ye ya mbere yise Baba
Platini afite ibitaramo bine muri Canada biteganyijwe ko bizarangira  kuwa 19 Nzeri 2023
Platini afite ibitaramo bine muri Canada biteganyijwe ko bizarangira kuwa 19 Nzeri 2023