Mu butumwa yatambukije ku mbuga nkoranyambaga ze nyuma yo guhura na Perezida Kagame, Steve Harvey yagize ati “Twanyuzwe no kwicarana no guhura n’umuvandimwe wanjye Nyakubahwa Perezida Paul Kagame. Imbaraga no kwicisha bugufi bimuranga, byambereye urugero. Ni igihamya cyo gushikama k’u Rwanda n’ibikorwa byo kubabarirana."
Uyu mugabo wageze mu Rwanda ku wa 18 Ugushyingo 2024, ku wa 19 Ugushyingo 2024 yagize umwanya wo gutembera Umujyi wa Kigali, nyuma anasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.
Broderick Stephen Harvey Sr w’imyaka 67, ni umunyamakuru kuri televiziyo, umunyarwenya, umukinnyi wa filime, umwanditsi, umushabitsi n’ibindi. Azwi mu biganiro nka The Steve Harvey Morning Show, Family Feud, Celebrity Family Feud ndetse ni na we uyobora irushanwa rya Miss Universe kuva mu 2015.
Mu myaka ya 1980 ni bwo Harvey yinjiye mu gukora urwenya. Uyu mugabo wari umaze kugira izina rikomeye yaje guhabwa kuyobora ikiganiro ‘Show time at the Apollo’, nyuma atangiza ikindi yise ‘The Steve Harvey show’ cyatambukaga kuri televiziyo yitwa WB.’
Steve Harvey yayoboye ibiganiro bikomeye muri Amerika nka Little Big Shots, Little Big Shots Forever Young na Steve Harvey’s Funderdome.
Kuri ubu Harvey akora ibiganiro birimo ‘Steve on watch’ n’icyitwa Judge Steve Harvey.
Nk’umwanditsi w’ibitabo, Steve Harvey amaze kumurika ibigera kuri bine birimo ‘Act like a Lady, Think like a Man’ cyasohotse mu 2009 iki akaba yaranagikozemo filime yakunzwe bikomeye.
Uyu mugabo amaze gushakana n’abagore batatu barimo Marcia Harvey, Mary Shackelford na Marjorie Bridges babyaranye abana bane, n’abandi batatu arera.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!