Pawpaw wamenyekanye muri Baby Police yahishuye impamvu yifuje gukinira filime mu Rwanda

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 14 Gashyantare 2019 saa 06:25
Yasuwe :
0 0

Umunyarwenya wo muri Nigeria Chinedu Ikedieze (Aki) yavuze ko filime imwe yakinwe n’abanyarwanda yabashije kureba yatumye yifuza kugira iyo akinira mu Rwanda.

Chinedu Ikedieze azwi cyane nka Aki, akina filime zisekeje na mugenzi Osita Iheme (Pawpaw).

Baraye bageze i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, aho baje mu bikorwa bigari byo guteza imbere imyidagaduro yo mu Rwanda binyuze mu bufatanye bw’abo muri Nigeria (Naija-Rwanda Connect).

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki haraba umuhango wo kumurika uyu mushinga mu gitaramo bahuriramo n’abandi banyarwenya bo mu Rwanda barimo Kibonke, Joshua, Babu na Divin.

Mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru, Osita Iheme (Pawpaw) yavuze ko baje mu Rwanda mu rwego rwo gusangiza abakinnyi ba filime ubunararibonye bafite kandi bizeye ko bizatanga umusaruro.

Yagize ati “Hari byinshi twazanye dukeneye gusangiza abanyarwanda, uko twakoranye mu myaka ishize hamwe n’abo muri Ghana kandi twizeye ko bizatanga umusaruro.”

Mugenzi we Chinedu Ikidieze (Aki) yavuze ko nubwo u Rwanda rukiri kwiyubaka mu bijyanye na sinema, akurikije filime imwe y’abanyarwanda yarebye ngo yamweretse ko hari impano nyinshi zishobora kugera kure ziramutse zishyigikiwe.

Yagize ati “Hari inshuti yanjye yaje muri Nigeria i Lagos, yampaye filime y’abanyarwanda, yari ikoze mu Kinyarwanda ariko hariho amagambo yo mu Cyongereza. Ku bw’amahirwe make sinibuka izina ryayo ariko yari nziza pe narayikunze.”

Uyu mugabo avuga ko ikintu cyamushimishije cyane ari ahantu heza yakiniwe n’uburyo yakinanywe ubuhanga.

N’ubwo hari abavuga ko impamvu filime zo mu Rwanda zitarenga umutaru ari uko zidakinwa mu ndimi z’amahanga, Aki we yemeza ko atari ikibazo kinini kuko ‘mbere twajyaga tureba filime z’Abahinde n’Abashinwa nyamara tutazi indimi zabo’.

Muri Werurwe bazatangira gukina filime y’uruhererekane bazahuriramo n’abanyarwanda, bikaba byitezweho kuzateza imbere uruganda rwa sinema mu Rwanda.

Bazanye n'abanya-Nigeria bazafatanya mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga
Aki na Pawpaw bamaze kubaka izina mu ruhando mpuzamahanga
Pawpaw w'imyaka 36 yavuze ko bashaka gufasha abakinnyi ba filime bo mu Rwanda
Aki w'imyaka 41 yarebye filime imwe y'abanyarwanda arayikunda

Amafoto: Niyonzima Moise


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza