Ni indirimbo yumvikanisha imbaraga zikomeye z’umwami Yesu, uwo abantu bakwiye kwiringira kabone nubwo baba babuze andi mahitamo.
Mu gitero cya mbere cy’iyi ndirimbo, bagira bati “Birashoboka pe, ko umuntu abaho ku Isi akarwana intambara z’ubuzima, bikamuyobera, akabura uko agira, ariko Yesu we nta kimunanira.”
Patient Bizimana mu kiganiro na IGIHE yavuze ko ubwo bandikaga iyi ndirimbo bagendeye ku buhamya bwa Munyaneza.
Ati ”Munyaneza ni umugabo warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yisanga ari impfubyi isigaye yonyine. Ku mugambi w’Imana yarakuze kandi ubu ni umwe mu bo guhamya ko nta cyananira Imana.”
Uyu muramyi yakomeje avuga ko nubwo waba uri kuri zeru, Imana yonyine ishobora kuhagukura ikakwicaranya n’abakomeye, ikaguhindurira amateka. Bityo ahamya ko nubwo yanditswe hagendewe ku buhamya bwa Munyaneza ariko ari iy’abantu bose.
Ati”Nubwo yanditswe hagendewe ku nkuru ya Munyaneza, buri wese ni indirimbo yakwiyumvamo kuko twese ni ubuzima tunyuramo. Usanga wihebye, wumva nta byiringiro usigaranye, nyamara ukirengagiza ko iyo Imana itaravuga ko birangiye nta wundi ukwiye kubivuga.”
Shira impumu, mu buryo bw’amajwi yakozwe na Knoxbeat mu gihe amashusho yayo yo yafashwe akanatunganywa na Fayzo.
Iyi ndirimbo igiye hanze ikurikira iyo Patient Bizimana yise “Ikimenyetso” yaherukaga gusohora mu minsi ishize.
Patient Bizimana, umuhanga mu muziki akagira abakunzi batari bake, ni umwe mu bagezweho mu Rwanda by’umwihariko mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Yamenyekanye cyane kubera ibitaramo ajya ategura byitwa Easter Celebration akunze kwifatanyamo n’abanyarwanda mu kwizihiza umunsi mukuru wa Pasika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!