Uyu muhanzi yateganyaga gukorera igitaramo i Kigali muri Mata 2026, icyakora kuko yiteguraga kwibaruka umwana wa gatatu agorwa no gukora urugendo asize umugore we.
Nyuma yo gusubika igitaramo cye i Kigali, Patient Bizimana yavuze ateganya kuzahamurikira album ye nshya.
Patient Bizimana yagize ati “Indirimbo zose zisa n’izamaze kurangira ubu ntekereza ko igitahiwe ari ukuzisohora imwe ku yindi kugeza igihe album yose nzayibahera.”
Kuri iyi nshuro Patient Bizimana yasohoye indirimbo nshya yise ‘Ndi hano’ ikaba iya kabiri kuri iyi album yise ’Agakiza’. Yayikoranye n’uwitwa Kimber Terry usanzwe ari umuramyi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa Nashville basanzwe batuyemo.
Patient Bizimana ni umwe mu bahanzi bubatse izina mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Yimukiye muri Amerika mu 2022 aho icyo gihe yari asanzeyo umuryango we.
Nyuma y’imyaka ine amaze muri Amerika, Patient Bizimana amaze kubyara abana batatu.







Ibitekerezo 0