Uyu musore yakoreye igitaramo muri Kigali Universe ku wa 22 Ugushyingo 2025, ubwo yizihizaga imyaka itanu amaze atangiye umuziki.

Cyakurikiwe n’inkuru nyinshi, zimwe zivuga ko uyu musore yabuze ubwishyu bwo guha abari bamuhaye ibyuma, mu gihe we yavugaga ko yafungiwe muri iyi nyubako amasaha menshi.

Mu itangazo Papa Cyangwe yashyize hanze, yavuze ko ibibazo byavugwaga byabayeho, bicaye bakaza kubicoca.

Iri tangazo ryagiraga riti “Nyuma y’inama y’ubwumvikane yabaye hagati ya Kigali Universe, Papa Cyangwe ndetse n’amatsinda yombi, turamenyesha itangazamakuru n’abaturage ko ikibazo giherutse kubaho cyatewe no kutumvikana no kudasobanukirwa hagati y’impande zombi na Kigali Universe cyakemutse burundu, kandi impande zose zageze ku bwumvikane bugamije gukomeza umubano mwiza w’akazi mu gihe kiri imbere.”

Yakomeje avuga ko ashimira Coach Gaël wubatse Kigali Universe, avuga ko ari we wagize uruhare rukomeye mu gukemura ibibazo byari byabayeho, kandi bikaba byavugutiwe umuti burundu.

Ati “Dufashe uyu mwanya ngo dushimira Coach Gaël, akaba ari nawe muyobozi mukuru wa Kigali Universe, ubunyamwuga bwe, umuhate yagize mu kuyobora ibiganiro no guhuza impande zombi, ndetse no kuba yarabaye hagati, atarobanura. Ubufatanye n’ubwitange bye mu gushaka amahoro n’ubwumvikane bwagize uruhare rukomeye mu gukemura iki kibazo.”

Uyu muhanzi yavuze ko nk’itsinda rye bashimira Kigali Universe urukundo n’ubufasha badahwema kumuha kuva ku munsi wa mbere ndetse na nyuma y’ibi byabaye byaturutse ku kutumvikana.

Ati “Tuboneyeho kandi no kumenyesha rubanda ko iki kibazo kitagomba na rimwe gushyira isura mbi kuri Kigali Universe nk’ikigo gikora ibikorwa byacyo by’ubucuruzi mu mucyo. Dushima akazi keza bakora kandi tuzaguma kuzirikana no gushyigikira ubufatanye bwiza mu ruganda rw’imyidagaduro.”

Izindi nkuru wasoma: https://igihe.com/imyidagaduro/article/papa-cyangwe-yishyuriwe-miliyoni-5-frw-ibye-na-kigali-universe-bikomeje-gufata

https://igihe.com/imyidagaduro/article/byagenze-bite-ngo-papa-cyangwe-afungirwe-muri-kigali-universe

Papa Cyangwe aheruka gukorera igitaramo muri Kigali Universe ubwo yizihizaga imyaka itanu amaze mu muziki, ariko nticyagenda neza
Papa Cyangwe aheruka gukorera igitaramo muri Kigali Universe ubwo yizihizaga imyaka itanu amaze mu muziki, ariko nticyagenda neza
Papa Cyangwe yashimiye Coach Gaël wagize uruhare mu gukemura ibibazo byari byabayeho
Papa Cyangwe yashimiye Coach Gaël wagize uruhare mu gukemura ibibazo byari byabayeho