Uyu mugore mushya yiyongereye ku rutonde rw’abandi benshi bajyanye mu nkiko P.Diddy umaze amezi ane mu gihome akurikiranyweho ibyaha byo gufata ku ngufu, gucuruza abakobwa hamwe no gutera ubwoba abamushinja.
Mu kirego yatanze, uyu mugore wahawe izina rya Jane Doe ku mpamvu z’umutekano we, yavuze ko yahuye na Diddy mu 2000 afite imyaka 16 y’amavuko ari na bwo yamufashe ku ngufu.
Yavuze ko yahuye n’uyu muraperi mu gace ka Manhattan ubwo yari avuye mu kazi yakoraga ko kurera abana. Iki gihe ngo Diddy yari ari mu modoka hamwe n’abandi bagabo babiri bameze nk’abakozi be bamuha ‘lift’ kubera igitutu cya Diddy arayemera, ariko atungurwa no kubona batamujyanye iwabo ahubwo bamujyanye mu rugo rwe.
Mu mpapuro z’iki kirego zabonywe na TMZ, uyu mugore yagaragaje ko ubwo Diddy yamugezaga iwe yabanje kumuha inzoga nyinshi, amaze gusinda ku buryo atabasha gutabaza, abona kumusambanya.
Mu mpamvu yavuze ko zatumye adahita atanga ikirego guhohoterwa, harimo kuba yari agifite ubwoba bw’ibyamubaho kuko Diddy yamuhamirije ko nagira uwo abibwira bizamukoraho.
Diddy yatawe muri yombi ku wa 16 Nzeri 2024, aho afungiye muri gereza y’i Brooklyn muri New York, akaba ariho ategerereje urubanza rwe ruzaburanishwa ku wa 5 Mata 2025.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!