Uyu muhanzi yasezeraniye imbere y’Imana mu idini ya Islam. Aba bombi basigaje gusezerana imbere y’amategeko mu birori bizaba ku wa 13 Ugushyingo 2020.
Nziza Désiré yatangiye kumenyekana mu myaka ya 1997. Nyuma y’imyaka 13 aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagarutse mu Rwanda, anahita akora ubukwe.
Yageze mu Rwanda avuye i Burundi, yatangiye gukorera umuziki mu Mujyi wa Kigali, asohora indirimbo zinyuranye nka ’Kula Kulipa’, Ni Umuyabaga, Inyishyu n’izindi.
Nziza yakunzwe mu Rwanda ndetse n’i Burundi aho avuka. Mu 2005 nibwo uyu muhanzi yari agezweho bikomeye.
Igihe benshi bari batangiye kumenya uyu muhanzi, yaje guhita ajya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari amaze imyaka 12 n’amezi icumi. Nziza ni mukuru wa Dr. Claude.
Aheruka kubwira IGIHE ko yagaruwe muri Afurika n’ibintu bine, icya mbere kikaba kureba umwana we yabyaranye n’umuhanzikazi w’icyamamare i Burundi witwa Natacha ufite imyaka 14.
Nziza avuga kuri Natacha, yavuze ko bakundanye ariko bikaza kubananira kugumana bigatuma batandukana, kugeza ubu aba bari bamaze imyaka igera ku icumi batavugana nkuko uyu muhanzi abyivugira.
Icya kabiri cyamugaruye cyari ugukora ubukwe bwabereye mu Burundi. Icya gatatu cyamuzanye ni ugufungura studio ye izaba ifite ishami i Burundi, mu Rwanda ndetse n’i Dallas ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Icya kane ari nacyo cya nyuma uyu muhanzi yavuze cyamuzanye muri Afurika ni ukumenyekanisha ibihangano bishya afite yanamaze gukora.
Nziza yavuze ko aboneyeho kuza kwamamaza ibikorwa bye muri aka karere, kuko nubwo yakoraga umuziki mwiza kuva mu 2008 yagiye agorwa no kumenyekanisha ibihangano bye muri aka karere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!