Abahanzi babimburiye abandi mu gutambutsa ibihangano byabo kuri uru rubuga barimo Beni & Chance bahereye ku ndirimbo bise ‘Yesu Arakora’.

Uru rubuga kandi rwatangiye gucuruza album ya mbere ya Jesca Mucyowera yise ‘Yesu Arashoboye’ ndetse mu minsi ya vuba ruzatangira gutambutsa album nshya ya James & Daniella.

Album ya Jesca Mucyowera ari kuyigurisha 5000 Frw iriho indirimbo esheshatu zirimo, ‘Iyo Mana’, ‘Urera’ , ‘Yesu arashoboye’, ‘Umurimo’, ‘Eloyi’ na ‘Isanzure’.

Jesca Mucyowera umaze imyaka ibiri atangiye ibikorwa bya muzika ku giti cye, avuga ko iyi album ye yahisemo kuyicisha kuri uru rubuga nyuma yo kunyurwa n’ibikorwa byayo.

Ati “Iyi album ikubiyeho ubutumwa butandukanye bitewe n’indirimbo kuko buri ndirimbo irihariye ariko zose zigaruka ku gukomera kw’Imana.”

“Nahisemo ABA nk’abafatanyabikorwa beza bamfasha kumenyekanisha ibikorwa byanjye, ndetse bigagira n'icyo byunguka byamfasha gukomeza urugendo natangiye.”

Jesca Mucyowera amaze imyaka ibiri atunganya iyi album, yayitiriye indirimbo ‘Yesu Arashoboye’ imaze kurebwa n’abarenga miliyoni imwe ku ku rubuga rwa Youtube.

Usanase Bahavu Jeannette uzwi filime ye yise ‘Impanga’ ndetse n’izindi nyinshi yanyuzemo aherutse gutangariza IGIHE ko gukora urubuga ’ABA’ rwo gucururizaho filime ze n’iz'abandi bahuriye mu mwuga, ari igitekerezo yagize nyuma yo kubona ko umusaruro wa YouTube utakimufasha kugera ku byo akenera ashora muri sinema.

Mu mpera ya Mutarama 2023 ni bwo Usanase Bahavu Jeannette yatangiye gutambutsa kuri uru rubuga filime ategura akanakinamo ‘Impanga Series’.

‘Yesu Arashoboye’ imwe mu ndirimbo ziri kuri album ya mbere ya Jesca Mucyowera

Nyuma y'amezi atatu Bahavu  ashinze urubuga atacishaho filime  yatangiye kunyuzaho ibihangano by'abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbiza Imana
Nyuma y'amezi atatu Bahavu ashinze urubuga atacishaho filime yatangiye kunyuzaho ibihangano by'abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbiza Imana
Jesca Mucyowera niwe muhanzi wa mbere ushyize album kuri uru rubuga rwa ABA kuyumva bisaba 5000Frw
Jesca Mucyowera niwe muhanzi wa mbere ushyize album kuri uru rubuga rwa ABA kuyumva bisaba 5000Frw
Beni & Chance ni bamwe mu bahanzi batangiye kunyuza ibihangano
Beni & Chance ni bamwe mu bahanzi batangiye kunyuza ibihangano
Vuba aha James na Daniella baranyuzaho album yabo nshya
Vuba aha James na Daniella baranyuzaho album yabo nshya