Nyuma y’ubukwe bwabaye mu Ukuboza 2021 Joyce ntabwo yahise ajyana n’umugabo we muri Amerika kubera ikibazo cy’ibyangombwa.
Kuwa 17 Mutarama 2023, Emmy yasazwe n’ibyishimo ubwo yakiraga umugore we ashimira Imana imufashije gusohoza icyifuzo yari afite.
Mu butumwa yanyujije kuri Instagram yifashishije indirimbo yakoranye na Priscillah bise ‘Wabagahe’.
Aha yanditse agira ati “Nyuma na nyuma Imana irabikoze.”
Ubu ni ubutumwa bwaje buherekeza amashusho aba bombi basangije ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga.
Nyuma y’amezi 11 Emmy yambitse impeta Joyce aba bombi bakoreye ubukwe mu Mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania ku wa 19 Ukuboza 2021.
Umuhanzi Emmy usanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika inkuru zivuga ku rukundo rwe na Joyce zatangiye kuvugwa mu itangazamakuru kuva mu 2018.
Emmy ni umwe mu bahanzi bamaze igihe mu muziki Nyarwanda. Mu 2012 ubwo yavaga mu Rwanda yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yari umwe mu bagezweho cyane ko yari no ku rutonde rw’abahatanira igihembo cya Primus Guma Guma Super Star mu irushanwa ryabaga ku nshuro ya kabiri.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!