Ibi bihembo bishimira abahanzi n’abari mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda byagiye bihura n’ibizazane byinshi byatumye bisubikwa inshuro nyinshi biheruka mu 2019.
Uyu ni umwaka wa nyuma mu myaka itanu Ikirezi Group yari yarasinyanye na AHUPA ihabwa inshingano zo gukomeza kubitegura.
Umuyobozi wa AHUPA Ahmed Pacifique mu kiganiro yagiranye na IGIHE yemeje aya makuru y’igaruka rya Salax Awards.
Gusa avuga ko nubwo uyu ari umwaka wa nyuma mu masezerano bagiranye na Ikirezi Group bazaganira bakareba niba nta cyakwiyongera ku masezerano bagiranye yakomwe mu nkokora na COVID-19.
Yagize ati “Yego bigiye gutangwa ku nshuro ya munani, gusa ni umwaka wa nyuma ku masezerano twari dufite, gusa tuzicarana turebe niba nta yindi myaka yakwiyongeraho nyuma y’ibihe twanyuzemo bya COVID-19.”
Ibi bihembo byatangiranye intego yo gushimira abanyamuziki bigatangwa buri mwaka byakagombye kuba bigiye gutangwa ku nshuro ya 15.
Gusa byagiye bisubikwa inshuro nyinshi dore ko byahagaze nyuma y’ibirori byabaye mu 2014 bishimira abahanzi bitwaye neza mu 2013.
Mu ntangiriro ya 2016 na bwo Ikirezi Group yatangaje ko Salax Awards igiye kongera kuba hagahembwa abahanzi bakoze neza hagendewe ku bikorwa bagaragaje kuva muri Mutarama 2015 kugera muri Kamena 2016.
Icyo gihe byari bigiye gutangwa ku nshuro ya karindwi gusa nabwo abahanzi hafi ya bose bari batoranyijwe bagenda bikuramo urusorongo.
Icyo gihe byahumiye ku mirari ubwo haburaga amafaranga, Ikirezi Group yari ibifite mu nshigano ihitamo kubihagarika bigaruka mu 2019.
Nyuma y’igihe Ikirezi Group yabiteguraga yatangaje ko yahaye AHUPA Digital Services Limited, inshingano zo kongera kubitegura mu gihe cy’imyaka itanu.
Ibi bihembo byatangiye gutangwa kuva mu 2009, ku gitekerezo cy’itsinda ry’abanyeshuri bigaga mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda barimo Mike Karangwa, Ally Soudy n’abakurikirana imyidagaduro barimo Kalisa Rugano na Emma Claudine Ntirenganya.
Ubwo ibi bihembo biheruka ku wa 1 Werurwe 2019, umuhanzi Bruce Melodie niwe wegukanye ibihembo byinshi bigera kuri bitatu mu byiciro icumi byashimiwe.








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!